icamunara4.jpg

Burundi: Amanyanga muri cyamunara y’imitungo y’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa Kabiri ushize mu gihugu cy’u Burundi hari kuba cyamunara itarimo kuvugwaho rumwe y’imitungo igizwe n’ibikoresho byo mu nzu n’amazu by’abantu bakurikiranwe muri dosiye yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015, aho itangazamakuru ritemerewe kuyikurikirana, ndetse bikaba bivugwa ko iyo mitungo yamaze kugurwa n’abantu batiriwe banagaragara mu ipiganwa.

Mu marembo y’inyubako ikoreramo minisiteri y’ubutabera ngo hari imbaga y’abantu bashakaga gupiganwa muri iyi cyamunara, ariko ngo abapolisi n’abasirikare bahoherejwe kuharinda batumaga hatambuka abantu bamwe na bamwe.

Umwe mu bakumiriwe ati: “Twashakaga kugira uruhare muri cyamunara. Ariko iyi itandukanye n’izindi cyamunara tuzi. Ntabwo twumva impamvu badukumira kandi iki gikorwa cyarashyizwe ku mugaragaro. Hashobora kuba hari ibitavugwa inyuma y’ibi.”

Abatangabuhamya bavuganye n’urubuga SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru bavuga iki gikorwa cyari kigenewe abantu bamwe, ndetse abaguze imwe muri iyi mitungo bari basanzwe bazwi.

Umwe muri aba ati: “Ni yo mpamvu bangiye abanyamakuru gukurikirana iki gikorwa. Byashoboraga guteza impaka zikomeye.”

Andi makuru agera kuri uru rubuga yo avuga ko iyi cyamunara yari ukurangiza umuhango gusa, hagamijwe kwerekana ko byakozwe mu mucyo mu gihe abaguzi ba nyabo batigeze bagera n’aho yabereye.

Iki gikorwa kandi ngo cyahagaritse imirimo kuri minisiteri y’ubutabera, aho kuva mu gitondo abantu bari bahakeneye serivisi batakiriwe ku buryo n’abakozi ba minisiteri bakererewe kugera ku kazi batemerewe kwinjira bagasubira mu ngo zabo.

Imodoka, ipikipiki, ibitanda, matelas, sofa, intebe za pulasitike, ibitambaro, inkono, firigo ni bimwe mu bitezwa byerekanwe. Ibigomba gutezwa cyamunara kandi biri mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imitungo y’abantu leta ishinja kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’imitungo yafashwe na serivisi y’ibiro bishinzwe imisoro n’amahoro mu Burundi, OBR, mu magambo ahinnye, mu rwego rwo kurwanya forode.

Bimwe mu bikoresho biri gutezwa

icamunara4.jpg
icamunara5.jpg
icamunara8.jpg
icamunara10.jpg

Amafoto: Ubmnews

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Amanyanga muri cyamunara y’imitungo y’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi
    Iyisireta ahubwo ninyeshamba namabandi ibi bizazana intambara ababiguze bazabiruka

  2. Burundi: Amanyanga muri cyamunara y’imitungo y’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi
    Iyisireta ahubwo ninyeshamba namabandi ibi bizazana intambara ababiguze bazabiruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *