Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse ubwicanyi bwibasiye igihugu cy’u Burundi mu 1972, barasaba ko bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’.

Kuva u Burundi bwabona ubwigenge mu 1962 bwagiye burangwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko, gusa ubwamenyekanye cyane ni ubwo mu 1972 bivugwa ko bwibasiye cyane abo mu Bwoko bw’Abahutu.

Nta mubare wa nyawo w’abaguye muri buriya bwicanyi uzwi, gusa bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 300.

Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko abicwaga ari Abahutu batoranywaga mu bacuruzi bakomeye, abakozi ba Leta ndetse n’abanyeshuri. Bavuga ko icyo gihe nta burenganzira bwo kubaririra cyangwa ubwo kubashyingura imiryango yabo yahabwaga kuko bitwaga ‘abanzi b’igihugu’.

La Nova Burundi yatangaje ko Ishyirahamwe ry’abarokotse b’uriya bwicanyi ryasabye Leta y’u Burundi gufasha imfubyi n’abapfakazi babwo, ikabwita ‘Jenoside yakorewe Abahutu’.

Iri shyirahamwe ryatanze ubu busame mu gihe Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi (CVR Burundi), imaze igihe mu bikorwa byo gushakisha imibiri y’ababa baraguye muri buriya bwicanyi.

Muri Gashyantare uyu mwaka iyi Komisiyo yari imaze gutahura ibyobo bibarirwa muri 80 byagiye bijugunywamo abantu bishwe.

Ni imibiri yatoraguwe mu bice bitandukanye by’u Burundi. Nko muri Mata 2020 muri komine Giheta mu Ntara ya Gitega herekanywe imibiri y’abantu 2653, ku va muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 mu Ntara ya Karusi naho hari hamaze kuboneka imibiri 7 348.

Magingo aya CVR Burundi iracyatunganya aho iriya mibiri igomba gushyingurwa mu cyubahiro, ariko nanone inashaka inyito ya nyayo yaha buriya bwicanyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Leta y’uburundi irabogamye ndetse cyane.
    1.Sindumva havugwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwabaye 1988 muri Komine Ntega na Marangara.Hicwa abagabo,abana n’abakecuru kuko ari abatutsi.Hagasenywa n’imitungo yabo(Amazu agatwikwa),Hagasahurwa nibigendanwa.
    2.1993 hishwe abatutsi ngo kuko Ndadaye yapfuye.Hicwa abagabo,abana n’abagore mu bice byose by’uburundi .Hishwe abarenga ibihumbi 300 by’abantu bazira ko ari abatutsi.
    3.1993 hishwe abana bose bigaga muri Lycee ya Giheta ngo kuko ari abatutsi.Bashyizwe munzu barayitwika bakoresheje essence.

  2. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Leta y’uburundi irabogamye ndetse cyane.
    1.Sindumva havugwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwabaye 1988 muri Komine Ntega na Marangara.Hicwa abagabo,abana n’abakecuru kuko ari abatutsi.Hagasenywa n’imitungo yabo(Amazu agatwikwa),Hagasahurwa nibigendanwa.
    2.1993 hishwe abatutsi ngo kuko Ndadaye yapfuye.Hicwa abagabo,abana n’abagore mu bice byose by’uburundi .Hishwe abarenga ibihumbi 300 by’abantu bazira ko ari abatutsi.
    3.1993 hishwe abana bose bigaga muri Lycee ya Giheta ngo kuko ari abatutsi.Bashyizwe munzu barayitwika bakoresheje essence.

  3. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Leta y’uburundi irabogamye ndetse cyane.
    1.Sindumva havugwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwabaye 1988 muri Komine Ntega na Marangara.Hicwa abagabo,abana n’abakecuru kuko ari abatutsi.Hagasenywa n’imitungo yabo(Amazu agatwikwa),Hagasahurwa nibigendanwa.
    2.1993 hishwe abatutsi ngo kuko Ndadaye yapfuye.Hicwa abagabo,abana n’abagore mu bice byose by’uburundi .Hishwe abarenga ibihumbi 300 by’abantu bazira ko ari abatutsi.
    3.1993 hishwe abana bose bigaga muri Lycee ya Giheta ngo kuko ari abatutsi.Bashyizwe munzu barayitwika bakoresheje essence.

  4. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Leta y’uburundi irabogamye ndetse cyane.
    1.Sindumva havugwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwabaye 1988 muri Komine Ntega na Marangara.Hicwa abagabo,abana n’abakecuru kuko ari abatutsi.Hagasenywa n’imitungo yabo(Amazu agatwikwa),Hagasahurwa nibigendanwa.
    2.1993 hishwe abatutsi ngo kuko Ndadaye yapfuye.Hicwa abagabo,abana n’abagore mu bice byose by’uburundi .Hishwe abarenga ibihumbi 300 by’abantu bazira ko ari abatutsi.
    3.1993 hishwe abana bose bigaga muri Lycee ya Giheta ngo kuko ari abatutsi.Bashyizwe munzu barayitwika bakoresheje essence.

  5. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Genocide is the intentional action to destroy a people—usually defined as an ethnic, national, racial, or religious group—in whole or in part.Muli 1972,Leta ya Burundi yashatse kurimbura abahutu bose bize (educated).Kandi bikorwa na Leta.Bisobanura ko ari genocide,dukurikije definition ya genocide.Ikibazo nuko bigomba kwemezwa na UN.

  6. Burundi: Barasaba ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwakwemezwa nka ‘Jenoside yakorewe Abahutu’
    Genocide is the intentional action to destroy a people—usually defined as an ethnic, national, racial, or religious group—in whole or in part.Muli 1972,Leta ya Burundi yashatse kurimbura abahutu bose bize (educated).Kandi bikorwa na Leta.Bisobanura ko ari genocide,dukurikije definition ya genocide.Ikibazo nuko bigomba kwemezwa na UN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *