Burundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye indahiro ya Gen Gervais Ndirakobuca yagize Minisitiri w’Intebe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakiriye indahiro ya Lt Gen Gervais Ndirakobuca aheruka kuha inshingano za Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Gen Ndirakobuca yemejwe n’inteko inshinga amategeko nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Gen Alain-Guillaume Bunyoni wari utagicana uwaka na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Imbere y’Imana ishobora byose, Perezida Evariste Ndayishimiye, abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Abarundi bose; Lt Gen Gervais Ndirakobuca yarahiriye kubaha ubumwe bw’Abarundi, kurinda inyungu z’igihugu, kubaha itegekonshinga, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Byari mbere yo guterera isaruti Perezida Evariste Ndayishimiye.

Lt Gen Gervais Ndirakobuca yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Burundi n’iterambere ry’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *