Gaston Sindimwo ahagarariye UPRONA

Burundi: Urugendo rwo kwiyamamaza rwatangiye mu mahwa ya Covid-19, ibirego bya HRW na Amnesty

Sangiza iyi nkuru

Urugendo rwo kwiyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Burundi rwatangiye kuri uyu wa 27 Mata 2020, mu gihe iki gihugu n’isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, hakiyongeraho n’ibirego by’imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu; HRW (Human Right Watch) na Amnesty International ivuga ko hakomeje kuberayo ikandamizwa ry’ikiremwamuntu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza birimo abakandida barindwi bazavamo uzasimbura Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi kuva mu 2005 nka Gaston Sindimwo uhagarariye impuzamashyaka ya UPRONA, Evariste Ndayishimiye uhagarariye CNDD-FDD na Agathon Rwasa uhagarariye CNL.

Gaston Sindimwo ahagarariye UPRONA
Gaston Sindimwo ahagarariye UPRONA

Imibare y’ishami rya AU rishinzwe ubuvuzi (Africa CDC) ryashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Mata, igaragaza ko mu Burundi hakomeje kwiyongera abandura iki cyorezo, muri rusange bamaze kuba 15, muri bo hapfuyemo umwe, abandi bane barakize.

Imiryango Mpuzamahanga itandukanya; irimo za sosiyete sivile yagaragaje ko itewe impungenge n’ubuzima bw’Abarundi muri iki gihe cya Covid-19. Harimo Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko leta yanze ko intumwa z’uyu muryango zijya gukora igenzura ku barwayi b’iki cyorezo ndetse n’abashyizwe mu kato ku masite atandukanye.

Kwiyamamaza kwatangiye mu ikandamizwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi-HRW na Amnesty

Iyi miryango mpuzamahanga mu nyandiko isohoye muri iki gitondo tariki ya 27 Mata, yavuze ko abayobozi ndetse n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) bamaze igihe batera ubwoba abatavuga rumwe nabo ndetse bakanakandamiza uburenganzira bwabo.

Iyi miryango yagarutse ku ihohoterwa ryakorewe abaturage biganjemo abo mu mashyaka atari CNDD-FDD kuva mu 2015, bamwe bakubiswe abandi bakicwa, bikozwe n’abayobozi Imbonerakure ndetse n’abashinzwe umutekano bari ku murongo w’imbere mu babigiramo uruhare runini kandi ntibabiryozwe.

HRW na Amnesty ivuga ko ibi byakomeje no muri iki gihe cya Covid-19, itangazamakuru rikomeza gupfukiranwa nko kuri tariki ya 11 Mata 2020, ubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yangiye ibitangazamakuru byigenga byangiwe kujya mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Birajyana n’ibirego indi miryango yagiye ishyira hanze ku ipfukiranwa ry’itangazamakuru, bamwe barikoramo bagafungwa, ibitangazamakuru bigafungirwa imiryango.

Iyi miryango irasaba leta y’u Burundi kurinda umutekano w’Abarundi no kubahiriza uburenganzira bwabo muri iki gihe cyo kwiyamamaza no mu matora.

U Burundi burabyitwaramo bute muri iyi nzira yuzuye amahwa?

Ni kenshi leta y’u Burundi yagiye imara impungenge abahangayikishijwe n’umutekano waho wagiye uvugwa. Abayobozi bakuru batandukanye bavuze ko iki gihugu gitekanye, cyane cyane ubwo bashishikarizaga gutaha impunzi zari muri Tanzaniya, mu nkambi zitandukanye.

Muri iki gihe cya Covid-19, nabwo aba bayobozi bagiye batangaza ko basabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda yatanzwe n’inzego z’ubuzima zirimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, mu gihe ibikorwa bitandukanye bikomeje muri iki gihugu cya kabiri gifite umubare muto w’abanduye iki cyorezo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, inyuma ya Sudani y’Epfo ifite batanu.

Kwiyamamaza ni kimwe mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, bikaba bisaba ko abaturage babona uburyo bw’ubwirinzi, Komisiyo y’u Burundi ishinzwe amatora, CENI yatangaje ko nta kabuza bizagenda neza.

Ubutumwa bwa CENI bwatanga icyizere kuko byagiye bigaragara ko bishoboka nko muri Koreya y’Epfo habaye amatora y’abadepite mu ntangiriro za Mata 2020 kandi iki gihugu cyari gifite umubare mwinshi w’abanduye, ariko abaturage bahawe ibikoresho nk’udupfukamunwa, udupfuka ibiganza, bahana n’intera.

Nta gihindutse, amatora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi azaba tariki ya 20 Gicurasi 2020, ahurirane n’ay’abagize inteko ishinga amategeko n’abajyanama b’amakomine.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Burundi: Urugendo rwo kwiyamamaza rwatangiye mu mahwa ya Covid-19, ibirego bya HRW na Amnesty
    Nubwo imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD zikomeje kwica abantu,president Nkurunziza na General Ndayishimiye bakomeje kuvuga ko mu Burundi ari amahoro kandi ko Imana irimo kubafasha kurwanya Coronavirus.Bombi biyita abarokore.Ntabwo uburokore bushobora kujyana na politike. Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

    1. Burundi: Urugendo rwo kwiyamamaza rwatangiye mu mahwa ya Covid-19, ibirego bya HRW na Amnesty
      Nibyiza kwerekana ubwami bw’Imana bukenewe muri iyi Isi no kwemeza ko Abayehova batajya muri Politics.Ikibabaje ni uko iyo witegereje neza comments z’abiyita Abayehova ziba buri gihe ari politiki:
      Utangiye ushinja abo wita Imbonerakure, Perezida Nkurunziza n’Umukandida wa CNDD-FDD ubwicanyi. Uretse gusubiramo ibivugwa n’iyo miryango ngo”iharanira uburenganiza bwa muntu” ivuga ibibi by’abayobozi bamwe abandi ikabahishira, hari icyemezo wowe wifitiye kubyo ubashinja?
      Ko usoma Bibiliya, Yezu yavuze iki kubyo kubona amakosa y’abandi yiyibagije aye?
      Ese ko izo za HRW na AI iyo zivuze ku Rwanda bucya turi hafi kujya mu mihanda kuko “batwanga bakanatubeshyera” kuki ibivugwa n’iyo miryango ku baturanyi byo tubyemera?
      Abakurambere baravuze ngo”Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo” kandi ngo”Na nyina w’undi abyara umuhungu”
      Amahoro

    2. Burundi: Urugendo rwo kwiyamamaza rwatangiye mu mahwa ya Covid-19, ibirego bya HRW na Amnesty

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *