Abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner Group baje gufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, bagaragaye mu mujyi wa Goma.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama ni bwo amafoto ya bariya Barusiya bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka ya Jeep mu mihanda ya Goma ni bwo yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko RDC yahaye akazi abacancuro 100 bo mu mutwe wa Wagner bageze i Goma ku wa 22 Ukuboza, bakurikirwa n’Abafaransa 103 bahoze mu mutwe w’aba- Légionnaires bari bakubutse i Bucharest muri Romanie.
Bivugwa ko aba bacanshuro bacumbikiwe muri Hotel yitwa Mbiza imaze iminsi irinzwe bikomeye n’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
Biteganyijwe ko abacancuro 300 bazaba bageze muri RDC muri Mutarama uyu mwaka.
Aba bacanshuro mu nshingano bazaba bafite harimo gutera ingabo mu bitugu Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura mu gukomeza guhangana na M23.
Wagner Group ni umutwe washinzwe mu 2014, ukaba ugizwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Burusiya. Uyu mutwe ukunze kwifashishwa kugarura umutekano mu bihugu bimwe na bimwe birimo ibya Afurika.
Amerika n’u Burayi cyakora cyo biwufata nk’uw’abacancuro uhungabanya uburenganzira bwa muntu kandi witwara gisirikare.
Abacancuro bawo binjiye muri RDC, nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo za RDC, Dr Gilbert Kabanda yagiriye mu Burusiya muri Kanama 2022.
Umutwe wa M23 mu itangazo riheruka gusohorwa na Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, wamaganye imikoranire y’Ingabo za Congo n’uriya mutwe w’abacanshuro.
Yagize ati: “M23 iramagana Guverinoma ya RDC ku bwo kwinjiza abanyamahanga mu makimbirane akomeje ndetse no guha ikiraka abacanshuro b’abanyaburayi.”
Bisimwa yavuze ko usibye kuzana bariya bacanshuro, Leta ya RDC inaheruka gufata icyemezo cyo guha intwaro nshya hafi 400 ndetse n’amasasu yazo imitwe irimo FDLR na Mai-Mai imaze igihe ifatanya ku rugamba n’Ingabo za FARDC.
Ni ibyatumye umutwe akuriye utanga impuruza y’uko “Guverinoma ya Congo ntabwo ishaka amahoro, ndetse irashaka intsinzi ya gisirikare ku kiguzi icyo aricyo cyose.”
Uyu mutwe cyakora cyo wakunze kuvuga ko utagomba kwicara ngo urebere mu gihe uri kugabwaho ibitero, bityo ko witeguye guhangana n’uwo ariwe wese uzawushotora.



5 Responses
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
narabivuze nubu mbisubiremo CONGO ishobora kuba ikibuga cy’imirwano muri africa kandi bizarangira iciwemo ibindi bihugu, kuko nyuma yo gufashwa na USA hamwe na Russia ibibazo bya Congo ifite naho byakemuka hazasigara harwana abayifashije. biragoye ko USA na Russia bizicara ngo bisangire bituje
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
Ibisambo bibiri ntibihurira kumbehe tchilombo arashaka kuzanintambara yakarere kdi ntizamuhira
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
Target ibe gufata Goma, nibitaba ibyo uru rugamba ruzamara abantu!
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
Imana niyo izashiraho iherezo ryiriya ntambara naho ibyo bibwira baribesha!
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
Africa yo ubwayo niyo igomba kwicara hamwe ikareba ko ikibazo cya DRC cyakemuka binyuze munzira yamahoro arambye naho intambara yamasasu yo naho yakorwa siwo muti ahubwo nukwica umutekano harimo niyicwa ry’inzirakarengane murakoze