Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF

Sangiza iyi nkuru

Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda yasabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiriro ko icyaha cy’ubujura bwa telefoni aregwa yakiburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare cyane ko na we akiri umusirikare utarirukanwa.

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umucamanza yatangiye asomera Tom Byabagamba icyaha aregwa cyo kwiba Telefoni ubwo yari mu rukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge. Byabagamba yahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku cyaha aregwa, ahita ahakana ko nta telefoni yibye.

Tom Byabagamba yagaragarije urukiko ko hari inzitizi ahura nazo mu rubanza bitewe n’uko aburanishwa n’urukiko rw’abasivili ari umusirikare. Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko ubwo yamburwagwa amapeti, impeta n’uburenganzira bwo kwambara impuzankano ya Gisirikare yasigaye nta nshingano na zimwe afite mu gisirikare.

Me Gakunzi wunganira Tom Byabagamba mu mategeko yavuze ko igihe cyose nta teka rya Minisitiri cyangwa irya Perezida rimwirukana mu gisirikare arabona,kugeza ubu umukiriya we akiri umusirikare wa RDF bityo ko yakabaye aburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Umushinacyaha yasobanuye ko buri musirikare w’u Rwanda aba afite inshingano. Ari naho yahereye avuga ko kuba Byabagamba nta nshingano na zimwe afite mu gisirikare bivuze ko atakiri umusirikare.

Urukiko rwanzuye ko inzitizi za Byabagamba nta shingiro zifite kuko yambuwe impeta za gisirikare kandi ko icyaha cyo kwiba akurikiranyweho cyabayeho nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare hamwe n’urw’ubujurire zimwambuye impeta za gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Arkose ubundi umusirikare yiba phone gute yibye iyande c kumutaduha inkomoko yibyo byose mukabica hagati? ikindi kibazo gute woe mucamanza uburanisha colonel ukurusha ubushobozi?

    1. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
      Naho muhera. Koronel ngo arusha umucamanza ubushobozi? Ayinka!!!!! None ushaka kuvuga ko byabagamba anaburusha amategeko umucamanza afite mubiganza. Nibyo muzazira ndi kwinywera agasururu iwacu irwanda.

    2. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
      Naho muhera. Koronel ngo arusha umucamanza ubushobozi? Ayinka!!!!! None ushaka kuvuga ko byabagamba anaburusha amategeko umucamanza afite mubiganza. Nibyo muzazira ndi kwinywera agasururu iwacu irwanda.

  2. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Arkose ubundi umusirikare yiba phone gute yibye iyande c kumutaduha inkomoko yibyo byose mukabica hagati? ikindi kibazo gute woe mucamanza uburanisha colonel ukurusha ubushobozi?

  3. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Ariko niba ntateka rya minisitiri cg irya perezida ryamwirukanye mugisirikare aracyarumusirikare .kdi iki ubundi aburanishijwe nigisirikare yemera ibyaha aregwa byabura gukomezwa ,cg nikwakundi uhiriye munzu ataburaho apfunda imitwe ,ubushinjacyaha nibumuhe uburenganzira tuzarebeko azatsinda ,ibyobamurega

  4. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Ariko niba ntateka rya minisitiri cg irya perezida ryamwirukanye mugisirikare aracyarumusirikare .kdi iki ubundi aburanishijwe nigisirikare yemera ibyaha aregwa byabura gukomezwa ,cg nikwakundi uhiriye munzu ataburaho apfunda imitwe ,ubushinjacyaha nibumuhe uburenganzira tuzarebeko azatsinda ,ibyobamurega

  5. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Ariko ubundi mwebwe muzi amategeko cy murataga ibitekerezo mutategereje umuchamanza niwe firimbi yanyuma icyo yemeje ntigihinduka nakagame iyo arahira numuchamanza umurahiza ntagizumba umucamanza mureke reta ikore kazi ishiswe.

  6. Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF
    Ariko ubundi mwebwe muzi amategeko cy murataga ibitekerezo mutategereje umuchamanza niwe firimbi yanyuma icyo yemeje ntigihinduka nakagame iyo arahira numuchamanza umurahiza ntagizumba umucamanza mureke reta ikore kazi ishiswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *