Kuri uyu wa 18 Kanama 2020, ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali ndetse na Minisitiri w’Intebe na guverinoma ye bahiritswe n’agatsiko k’abasirikare barangajwe imbere na Col. Malik Diaw, Col. Sadio Camara na Brig. Gen. Cheick Fanta Mady Dembele.
Ibitangazamakuru nka Opera byatangaje ko Col. Diaw wari usanzwe ari komanda wungirije wa Diviziyo ya Kati, afite imyaka 25 y’amavuko. Ibi byatumye abasomye iyi nkuru n’izindi zisa nayo bibaza ukuntu ipeti rya Koloneli ryahabwa umuntu ufite imyaka nk’iyi.
Mu mateka y’igisirikare, nta muntu uzwi muto bigeze aha wigeze guhabwa iri peti, ibi bikaba byatumye habaho gushidikanya cyane kuri uyu musirikare binagaragara ko isura ye ifite itoto.
Urubuga Africa Facts Zone narwo rwasakaje aya makuru, ruti: “Col Malick Diaw w’imyaka 25 y’amavuko yayoboye ihirika ryakorewe Perezida Keita wa Mali na Guverinoma ye.” Benshi basamiye hejuru aya makuru maze batangira gutanga ibitekerezo, bigeretseho kwibaza.
Uwitwa Ezigbon Nwaafo yahakanye yivuye inyuma, ati: “Nta muntu w’imyaka 25 y’amavuko wahabwa ipeti rya Colonel mu gisirikare kuri iyi Si. Keretse niba uburyo Mali izamuramo abasirikare butandukanye n’ubw’ahandi.”
Uwitwa Mutuli Matshikos yunga mu rya Nwaafo, yavuze ko umuntu yabona iri peti afite imyaka nk’iyi ari uko nta kosi na rimwe yigeze akora, kandi ntibishoboka mu gisirikare.
Kwedin Zorro yemeye ko Col. Diaw yagize uruhare mu guhirika Perezida Keita, ariko ntiyemera ko afite imyaka 25 y’amavuko, Ati: “Yakoze akazi gakomeye ariko ndumva adafite imyaka 25.”
Tooni Christopher yibaza niba Col. Diaw yaba yarahawe iri peti acyitwa umwana. Ati: “Colonel w’imyaka 25??? Ese bazamura mu ntera buri nyuma y’amezi atandatu? Cyangwa se yaba yarabaye ofisiye afite imyaka 12?”
Uwitwa Lungile na we ati: “Keretse niba Colonel bifite ikindi bishaka kuvuga muri Mali.”
Abdullahi Aimee we yibajije ati: “Keretse niba yaravutse ari Captain”.
Hari abandi bahuje ibitekerezo, bibaza niba imyaka y’amavuko ya Col. Diaw itabazwe nk’imwe ivugwa mu mukino w’umupira w’amaguru, aho umukinnyi yiyandikishaho imyaka mike kugira ngo amakipe amugirire icyizere ko agifite igihe kinini cyo gukina. Muri uyu mukino, ubuto buhabwa agaciro cyane, aho abakinnyi nka Kylian Mbappe, Joao Felix, Marcus Rashford, Ansu Fati n’abandi bashobora guhenda kurusha Zlatan Ibrahimovic, Cristiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi.
N’ubwo abenshi batemeye ko Col. Diaw yaba afite imyaka 25 y’amavuko, amateka agaragaza ko mu bihe bya mbere, hari abahawe amapeti akomeye kandi bakiri bato. Aba barimo Umunyamerika, George Amstrong Custer wahawe ipeti rya Brigadier General mu 1863 mu ngabo za Union Army, afite imyaka 23 y’amavuko n’undi witwa Uriah Galusha Pennyopacker wahawe ipeti rya Brigadier General afite imyaka 20 y’amavuko.
Mu Rwanda ho byagorana ko ufite iyi myaka yaba Colonel
Uwafatira urugero ku Rwanda, kubona iri peti bisaba igihe kirekire. Nk’iyo umunyeshuri urangije amasomo ya kaminuza, yemererwa kwiga amasomo ya gisirikare (cadet course) mu gihe atarengeje imyaka 25 y’amavuko. Aya masomo arangira uwayatangiye akuze afite imyaka 26 y’amavuko, agahabwa ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ rigira inyenyeri imwe.
Mu gisirikare cy’u Rwanda, bisaba byibuze umwaka kugira ngo ‘Sous-Lieutenant’ azamurwe ku ipeti rya ‘Lieutenant’, na bwo bikamusaba imyaka byibuze ine kugira ngo ahabwe irya ‘Captain’ rirangwa n’inyenyeri eshatu. Bisobanuye ko byibuze umusirikare w’u Rwanda winjiriye muri ‘cadet’ ashobora kuba Captain afite imyaka 31 y’amavuko.
Ufite ipeti rya Captain bimusaba byibuze imyaka itanu kugira ngo abe Major, nabwo bikamusaba imyaka ine kugira ngo abe Lieutenant Colonel. Aha ngaha. Umusirikare winjiriye kuri ‘cadet’ aba amaze kugira imyaka 40 y’amavuko. Kugira ngo azamurwe agere ku ipeti rya Colonel, bisaba imyaka ine. Aha ngaha aba amaze kugira imyaka 44.
Mu Rwanda usanga abanyeshuri benshi barangiza kaminuza ari bato, byibuze baba bafite imyaka 22 y’amavuko. Ibi bisobanuye ko uwakwinjira muri ‘Cadet’ afite iyi myaka, yazaba Colonel afite 41 y’amavuko.

6 Responses
Byavuzwe ko Col. Diaw wahiritse ubutegetsi bwa Mali afite imyaka 25 y’amavuko, abantu bacika ururondogoro
Kuba colonel ufite imyaka25 birashoboka kuko Napoleon we yabonye General afite16 gusa

Murakoze kubwiyinkuru nanjye nkimara gusoma ko uwo Colonel afite imyaka 25 narabihakanye birashoboka niba yarabaye inyeshyamba akaba yarayiyambitse naho muro Leta sinzi

Amapeti n’ubushobozi birahabanye.Nkurikije ibyo yaba yakoze-Na General warimwambika.Ubundi se Mali nta General numwe igira kombona iyi nkundura ntanumwe urimo?Abasore nkaba barakenewe bakadukuriraho imyumvire yagicanshuro kumugabane