Iteka rya Perezida wa Repubulika No. 33/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena ibyiciro by’ingabo z’u Rwanda birimo: Izirwanira ku Butaka, Izirwanira mu Kirere ndetse n’Inkeragutabara, rikagena imitegekere yabyo nk’uko bigaragara mu ngingo ya 26, iya 27 n’iya 28.
Hashingiwe kuri iri teka, Perezida Kagame uyoboye u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga yashyizeho Gen. Jean Bosco Kazura nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uyu mwanya ukaba umuha ububasha bwo kubaza abagaba b’ibyiciro bitandukanye ibijyanye n’ibyo bashinzwe.
Hashingiwe kuri iri teka kandi, Perezida Kagame yashyize Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, naho Gen. Fred Ibingira agirwa Umugaba w’Inkeragutabara.
Byinshi kuri aba basirikare bakuru
GEN JEAN BOSCO KAZURA

Yagiye ku mwanya w’Umugaba Mukuru mu Gushyingo 2019, asimbuye Gen. Patrick Nyamvumba. Kuva mu Kwakira 2015, Gen. Kazura yari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru rya Gisirikare, RDF CSC (Command and Staff College).
Gen. Kazura yabaye kandi Komanda wa Batayo yihariye irwanira ku butaka (Infantry Battalion), yayoboye ishami rishinzwe imodoka z’intambara (Mechanised Infantry Regiment), aba Komanda wa Burigade, Komanda w’ishuri rya gisirikare rya Gako, Komanda w’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, Umujyanama mu biro bya bikuru bya gatatu (J3) muri RDF ndetse n’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru.
Gen. Kazura yabaye umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’igisirikare, aba umujyanama wihariye wa Minisitiri w’Ingabo, aba umuyobozi w’akanama ka gisirikare (War Council) n’akanama kihariye ka gisirikare (Specialized War Council). Yungirije umuyobozi w’ingabo za RDF zari mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani ndetse ayobora ingabo z’ibihugu bitandukanye zari mu butumwa bw’amahoro muri Mali (MINUSMA).
Yize mu ishuri rikuru ryigisha ibya gisirikare muri Nigeria, mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Zambia. Mu masomo asanzwe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere yakuYe mu bumenyi rusange (Arts and Social Sciences), impamyabushobozi mu bijyanye n’imicungire (senior management certificate) yakuye muri Canada n’iyo yakuye i Rochelle mu Bufaransa.
Gen. Kazura yahawe imidari itandukanye harimo uw’uruhare yagize mu kubohora igihugu, uw’ubukangurambaga mu kurwanya jenoside, ujyanye no kugarura amahoro, uw’ubuyobozi n’indi itandukanye. Arubatse, akaba yarabyaye abana bane.
LT. GEN. JEAN JACQUES MUPENZI

Yavutse mu 1968, akaba amaze imyaka 30 mu gisirikare. Ubu ni we mugaba w’ingabo zirwanira ku butaka. Mbere y’izi nshingano, Lt. Gen. Mupenzi yagiye ayobora Batayo, Burigade na Diviziyo, “mu bihe by’amahoro no mu bihe by’intambara” nk’uko RDF ibivuga. Yanabaye kandi Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse na Diviziyo ikoresha imodoka z’intambara.
Yize amasomo ya gisirikare mu mashuri akurikira: National Defense College muri Kenya, Joint Passed Staff College mu Bwongereza, Passed Staff College muri Nigeria na Army High Command mu Bushinwa.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse (Master’s Degree) mu masomo ya gisirikare yakuye muri Kaminuza ya Kings College, i Londre mu Bwongereza, iy’amasomo mpuzamahanga (international studies) yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere (public administration).
Yayoboye Batayo yari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur ndetse ayobora no mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) mu butumwa bw’amahoro. Yagiye mu mahugurwa atandukanye yo kungura ubumenyi mu myiteguro y’urugamba muri Afurika no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’izindi nama zijyanye n’ibya gisirikare.
Lt. Gen. Mupenzi na we arubatse. RDF yemeza ko uyu musirikare akunda gukora siporo yo kwiruka, akaba akunda no gusoma ibitabo bivuga ku mateka y’igisirikare.
MAJ. GEN. EMMANUEL BAYINGANA

Tariki ya 2 Nzeri 2019 ni bwo Maj. Gen. Bayingana yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere. Ubusanzwe yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, banki y’igisirikare cy’u Rwanda.
Maj. Gen. Bayingana amaze imyaka 29 yinjiye mu gisirikare, umwe mu bagize ngabo zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, rwarangiye tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Nyuma y’urwo rugamba, yahawe imyanya itandukanye mu nzego z’igisirikare irimo: kuba mu buyobozi bw’urukiko rukuru rwa gisirikare, ayobora ishami rishinzwe iperereza muri RDF, aba mu buyobozi bw’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, aba umuyobozi w’igenamigambi mu biro bikuru bya RDF ndetse aba umuyobozi wa komisiyo ya UNAMID yari ishinzwe guhuza impande zari zishyamiranye muri Sudani.
Maj. Gen. Bayingana yarangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare (Ghana Armed Force Command and Staff College) i Accra muri Ghana, yiga no mu ishuri ryigisha amasomo y’igisirikare kirwanira mu kirere, Air War College riherereye mu birindiro by’ingabo zitwanira mu kirere bya Maxwell muri Alabama, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
GEN. FRED IBINGIRA

Gen. Ibingira yavukiye mu buhungiro muri Uganda mu 1964. Kuva mu 1987, uyu musirikare yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu gisirikare:
-Mu 1987 yayoboye Pulatuni (Platoon)
-Mu 1988, yayoboye Kampani.
-Mu 1989, yayoboye Batayo yitwaga OPTO 21
-Mu 1990 mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yungirije komanda wa Batayo ya Task Force A.
-Mu 1991, yayoboye Batayo ya 7.
-Mu 1991, yayoboye Batayo ya A Mobile Force,
-Mu 1992, yungirije komanda w’ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu Mutara.
-Mu 1993, yayoboye Batayo ya CO 157 Mobile Force, aba na Visi Perezida w’Urukiko rw’igisirikare cya RPA.
-Mu 1994, yayoboye Burigade ya 301.
-Mu 1998, yayoboye Burigade ya 402.
Kuva mu 2003 kugera mu 2010, yayoboye Divisiyo ya 1, ubwo yavaga kuri izi nshingano, yahawe kuba Umugaba w’Inkeragutabara.
Gen. Ibingira yahawe imidari itandukanye irimo: uwo kubohora igihugu, ubukangurambaga mu kurwanya jenoside, uw’ubuyobozi mu gisirikare, uruhare mu rugamba n’indi itandukanye.
Gen. Ibingira yashakanye na Munganyinka Marie Claire, ubu bakaba bafitanye abana batatu.
Ivoomo: RDF

26 Responses
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Ni ibikonyozi bibitseho ubumenyi n’ubunararibonye bihagije tubifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zabo nshya kandi zitoroshye na gato zo kurinda abanyarwanda n’abandi baturarwanda n’ubusugire bw’igihugu muri rusange.

Murakoze cyane.
Ko mutatubwiye amashule Ibingira yize?? Bishobokako ari ntayo koko disi!!! Ariko yarakoze, nubu kandi sisitemu ya FPR niko ikora abashomeri nabizi, abatoranwa haba mubizamini, mu matora cg mukunomwa nabazwi muri sisitemu sabize turabibona. Abandi nugutegereza impinduka hihanganye kuko nta mvura idahita ntanuruba ntirushire

Hanyuma se buriya n’iyo yaba atarize wamukura muri system? Ubundi se urugamba yarwanye ntirurenze ayo mashuri uvuga? Muge mubanza mutekereze munarebe agaciro umuntu yahaye igihugu.

Umva ubwawe kwiga Ni ukwirirwa wicaye mu ishuri? Wowe ukurikije inshingano yagize ubona atari umuhanga? Abakoze genocide nka Kambanda,Sindikubwabo nuko batize? Ntabadogiteri uzi bakoze genocide cyangwa birirwa biba injiji mbi Ni izize

Umva ubwawe kwiga Ni ukwirirwa wicaye mu ishuri? Wowe ukurikije inshingano yagize ubona atari umuhanga? Abakoze genocide nka Kambanda,Sindikubwabo nuko batize?
Ntabadogiteri uzi bakoze genocide cyangwa birirwa biba injiji mbi Ni izize

Biterwa nibyo wita amashuli. Ibyo AF.Ibingira yize, uko yabikoresheje mu kubaka Igihugu cyacu nkuko bisobanurwa n..ibidari yahawe bigaragaza impano n..ubuhanga bwihariye twese tumuziho.abanyarwanda turabishima.sorry for you.

Ubwo nawe ngo uravuze bara neza imyaka, amaze mu kazi, kwiga ntago bizana ubushobozi kdi ubushobozi nibwo bukora akazi, Yesu ko mwrirwa mumuririmba yize mu yihe Kaminuza, Afande Ibingira afite icyo bita ubunararibonye nawe uraho,utavuga ubusa IBIGARASHA MURANUKA
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Ubwo nawe ngo uravuze bara neza imyaka, amaze mu kazi, kwiga ntago bizana ubushobozi kdi ubushobozi nibwo bukora akazi, Yesu ko mwrirwa mumuririmba yize mu yihe Kaminuza, Afande Ibingira afite icyo bita ubunararibonye nawe uraho,utavuga ubusa IBIGARASHA MURANUKA
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Ubwo nawe ngo uravuze bara neza imyaka, amaze mu kazi, kwiga ntago bizana ubushobozi kdi ubushobozi nibwo bukora akazi, Yesu ko mwrirwa mumuririmba yize mu yihe Kaminuza, Afande Ibingira afite icyo bita ubunararibonye nawe uraho,utavuga ubusa IBIGARASHA MURANUKA
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Ubwo nawe ngo uravuze bara neza imyaka, amaze mu kazi, kwiga ntago bizana ubushobozi kdi ubushobozi nibwo bukora akazi, Yesu ko mwrirwa mumuririmba yize mu yihe Kaminuza, Afande Ibingira afite icyo bita ubunararibonye nawe uraho,utavuga ubusa IBIGARASHA MURANUKA
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Murakoze cyane.
Ko mutatubwiye amashule Ibingira yize?? Bishobokako ari ntayo koko disi!!! Ariko yarakoze, nubu kandi sisitemu ya FPR niko ikora abashomeri nabizi, abatoranwa haba mubizamini, mu matora cg mukunomwa nabazwi muri sisitemu sabize turabibona. Abandi nugutegereza impinduka hihanganye kuko nta mvura idahita ntanuruba ntirushire
Byinshi ku Mugaba w’Ingabo zo ku butaka, izo mu kirere, Inkeragutabara n’Umugaba Mukuru muri RDF
Sinzi ubwoko bw’amashuri ushaka kuvuga ko atagira rwose,ubwo se nkawe niba no kwiyobora mubyo uvuga byarakunaniye wabuzwa niki kuvuga kuriya ko uri bavuga irije kweri,umuntu barakubwira urugendo abayobozi bacu banyuzemo mubuyobozi nawe ugapfa kwiyandikira? Urwego ariho yabivanye k’ubwenge n’ubumenyi ndetse n’inararibonye afite rivanze no gukunda igihugu.Ntuzongere gupfa kuvuga niba hari na degree ufite y’ubumenyi uzagerekeho n’ubwenge bizagufasha kwirinda amatiku.Ndabwira wowe wiyise sisitemu.

Hakurikijwe urubare yagize two kubohora urwanda na banyarwanda mbona afite professional diploma mubyubwenge naho wowe kwirirwa wicaye kunte e yishuri ariko kwiga uvuga urarota

Wowe wiyita sisitemu ucyekako kwiga arukugira diploma na Degree?ayo waba warize yose se umaze kugera kuki?Ndakubwiza ukuri kutapfundura udushumi twinkweto za Afande Ibingira.c’est tout