Ku itariki nk’iyi mu myaka 48 ishize, ni bwo Umufaransa Zinedine Zidane wabaye igihangange muri ruhago mbere yo gukomereza ubuzima mu mu mwuga w’ubutoza. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ikipe uyu mugabo wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru akomeje kubakira ibigwi bikomeye.
Ubuzima bwa Zinedine Zidane
Zidane afite inkomoko mu gihugu cya Algeria, akaba ari uwo mu bwoko bw’aba Kabyle Berber. Ababyeyi be Smaïl and Malika bimukiye mu gihugu cy’Ubufaransa baturutse mu gace ka Aguemoune mu 1953, mbere gato y’uko muri Algeria yadukamo intambara.
Umuryango wa Zidane ukigera mu Bufaransa wabanje gutura mu gace ka Barbès nyuma baza kwimukira muri Saint-Denis i Paris. Mu myaka ya za 60 ni bwo uyu muryango waje kuva i Paris wimukira mu mujyi wa Marseille mu gace ka La Castellane.
Zinedine Zidane abenshi bamenye nka Zizou, yavutse ku wa 23 Kamena 1972, akaba ari bucura mu bana 5 umuryango we wibarutse. Se umubyara Smaïl yakoraga aho bahunika imyaka naho nyina akaba yarakoraga akazi ko mu rugo.
Mu gace ka La Castellane ni ho Zidane yatangiriye gukina umupira w’amaguru, akaba yari afite imyaka utanu y’amavuko. Ku myaka 10, Zidane yabonye uburenganzira bwo gukina ubwo yinjiraga mu ikipe y’abana yo muri La Castellane yitwa US Saint-Henri. Nyuma y’umwaka umwe n’igice akina muri iyi kipe, yagiye mu yindi kipe SO Septèmes-les-Vallons nyuma y’uko umutoza w’iyi kipe abisabye Saint-Henri.
Kugeza ku myaka 14 y’amavuko, Zidane yari agikinira iyi kipe, ndetse anagira amahirwe yo gutoranywa nk’umwe mu bagiye kwitabira amahugurwa y’umupira w’amaguru mu kigo cya CREPS kiri mu byigisha umupira w’amaguru bikomeye mu Bufaransa. Muri ayo mahugurwa nibwo Zidane yabonywe n’ushinzwe gushaka abakinnyi w’ikipe ya AS Cannes mbere yo kumuhuza n’uwari umuyobozi wayo.
Ubuzima bwa Zidane nk’uwabigize umwuga muri AS Cannes yatangiriyemo
Zidane yagiye mu ikipe ya Cannes azi ko ari ukuhaguma ibyumweru 6 gusa, nyamara ibi byaje kumuviramo kuhasinya amasezerano y’imyaka 4 akina nk’umukinnyi wabigize umwuga. Kuba yari yarataye umuryango we akiri muto dore ko yagiye muri Cannes afite imyaka 14 y’amavuko gusa, byatumye umuyobozi w’ikipe amukura mu bandi bana b’urungano 20 babanaga aho bari bacumbitse amujyana mu muryango we.
Umukino wa mbere Zidane yakiniye iyi kipe, wari umukino wari wabahuje na Nantes mu mikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere taliki 18 Gicurasi 1989 afite imyaka 16 y’amavuko gusa. Yatsindiye iyi kipe ya Cannes igitego cya mbere taliki 8 Gashyantare 1991 mu mukino wari wabahuje na Nantes muri shampiyona batsinzemo ibitego 2-1. Nyuma y’uwo mukino, mu kwishimira intsinzi, Zidane yahawe impano y’imodoka n’umuyozozi w’ikipe nk’uko yari yarabimusezeranyije ko umunsi azatsinda igitego cya mbere ari muri iyi kipe azamuha impano y’akataraboneka.
Zidane nk’umukinnyi wa AS Cannes, yagaragaje impano ikomeye ku buryo ku myaka yari afite abenshi batangiye kumubona nk’umukinnyi w’igitangaza mu myaka yari gukurikuraho. Nko Muri shampiyona ye ya mbere yose yakiniye ikipe ya Cannes, yayifashije kugera ku mwanya wa 4, bihesha ikipe ye amahirwe yo kuzagaragara mu mikino ya UEFA Cup bwa mbere kuva mu 1948.
Zidane nk’umukinnyi wa Girondin Bordeaux
Nyuma yo gutandukana na AS Cannes mu 1992, Zidane yerekeje muri Girondin Bordeaux yari imwe mu makipe akomeye mu gihugu. Nk’umukinnyi wa Bordeaux, yatwaye igikombe cy’imikino ya Intertoto mu mwaka w’1995, ndetse inasoza amarushanwa y’igikombe cya UEFA Cup 1995-96 iri ku mwanya wa 2 mu gihe cy’imyaka 4 ari muri iyo kipe. Muri Bordeaux yahahuriye n’abakinnyi nka Bixente Lizarazu ndetse na Christophe Dugarry bayitangagamo ikizere ndetse no mu ikipe y’igihugu yagombaga gukinira igikombe cy’isi cyo mu 1998.
Mu 1995, umutoza wa Blackburn Rovers yo mu bwongereza yatangaje ko yifuza gusinyisha Zidane na Dugarry ariko umuyobozi wayo arabyanga, kuko kuri we yabonaga Zidane ataruzuza ibisabwa kugirango abe yakina mu kiciro cya mbere mu bwongereza.
Zidane muri Juventus yo mu Butaluyani
Mu mwaka w’1996, Zidane yagiye mu ikipe ya Juventus yari imaze kwegukana igikombe cya Champions Lague aguzwe miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 by’ama Pounds. Akigera muri Juve yahise atwarana na yo Scudetto y’umwaka w’imikino wa 1996-97 ndetse n’igikombe mpuzamigabane cyo mu 1996. Mu mwaka w’1997, yahushije igikombe cya Champions League ubwo ku mukino wa nyuma batsindwaga na Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 3-1.
Mu mikino ya shampiyona yo mu 1997-98, yagarukanye imbaraga abasha gufasha ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona y’ubutaliyani ku bitego 7 yatsinze mu mikino 32 yakinnye. Ku mugabane w’uburayi, ikipe ya Juventus yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya, ariko iza gutsindwa n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne igitego 1-0. Muri shamiyona ya 2000-01, ikipe ya Juventus yatangiye gusubira inyuma ahanini Bitewe n’imyitwarire ya Zidane. Nko muri shampiyona yasoje ari iya 2, mu mikino ya Champions League ho isezererwa mu matsinda, nyuma y’uko Zidane yangiwe gukina Bitewe n’umutwe yari yateye Jochen Kientz wa Hamburger SV. Mu mwaka w’2001, Zidane yatwaye igihembo cy’umukinnyi ukomoka hanze y’ubutaliyani w’umwaka, igihembo yari atwaye ku nshuro ya 2.
Zidane mu ikipe ya Real Madrid
Muri 2001, Zidane yinjiye muri Real Madrid avuye muri Juventus, nyuma yo gutangwaho akayabo ka miliyoni 75 z’ama-Euros zatumye aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka.
Nyuma yo gusinyira Real Madrid imyaka ine, muri 2002 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yatsindiye Real Madri igitego cyabaye ubukombe ku isi yose ubwo batsindaga Bayer Leverkusen ibitego 2-1. Muri shampiyona yakurikiyeho, Zidane yafashije ikipe ya Real Madrid gutwara igikombe cya shampiyona ndetse muri uwo mwaka aba umukinnyi wa FIFA w’umwaka ku nshuro ya 3. Muri 2004 Zidane yatowe n’abafana nk’umukinnyi wo ku mugabane w’uburayi wa mbere mu myaka 50 ishize mu birori by’isabukuru y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi (UEFA).
N’ubwo mu mikino ya nyuma yakiniye iyi kipe muri 2006 itigeze itwara igikombe na kimwe, Zidane ntibyamubujije kwitwara neza atsinda ibitego 3 (hat-trick) mu mukino wari wabahuje n’ikipe ya Sevilla FC bakayitsinda ibitego 4-2 muri Mutarama 2006. Yasoje shampiyona ya nyuma yakiniye Real Madrid ari uwa 2 mu gutsinda ibitego byinshi.
Umukino wa nyuma yakiniye Real Madrid ni wayihuje na Villarreal taliki 7 Gicurasi 2006 anawutsindamo igitego muri 3-3 batsindanye. Muri uwo mukino abakinnyi bose b’ikipe bari bambaye imyambaro yanditseho ZIDANE 2001-2006 munsi y’ikirango cy’ikipe nk’ikimenyetso cyo kumwishimira nk’umukinnyi wari ugiye guhagarika gukina umupira.
Zidane yongeye kugaragara mu kibuga muri 2012, ubwo yari yitabiriye umukino wari wahuriyemo aba Legends bakiniye Real Madrid n’aba Manchester United yo mu bwongereza bakayitsinda ibitego 3–2.
Mu muri 2013 Zidane yashyizwe mu bakinnyi 11 beza b’abanyamahanga Real Madrid yagize mu mateka yayo.
Zinedine Zidane mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa
Ari igihugu cy’ubufaransa, ari igihugu cya Algeria bose bavugaga ko Zidane ari umunyagihugu wabo ariko yangiwe gukinira ikipe ya Algeria.
Byavuzwe ko Zidane yangiwe gukinira ikipe y’igihugu ya Algeria Bitewe n’uko atari umukinnyi unyarutse cyane, ariko mu kiganiro yatanze mu muri 2005, yatangaje ko yangiwe gukinira iyi kipe Bitewe n’uko yari yararangije gukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Yakiniye umukino wa mbere Les Bleus mu mukino wa gicuti wari wabahuje na Repubulika ya Tchèque ku wa 17 Kanama 1994, muri uwo mukino Zidane atsindamo ibitego 2 byose byo kwishyura, bituma umukino urangira ari ibitego 2-2.
Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’1998, nibwo bwa mbere Zidane yari akiniye ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cyari cyabereye iwabo. Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze imikino 3 yose ya mbere yo mu matsinda ariko Zidane yaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yari akoreye umukinnyi w’ikipe ya Arabie Saudite, byatumye aba umukinnyi wa mbere w’Umufaransa uhawe ikarita itukura mu mikino y’igikombe cy’isi. Mu mikino y’igikombe cy’isi y’icyo gihe, Zidane yakozemo akazi gakomeye mu gufasha ikipe y’igihugu mu kugera kure.
Zidane n’ikipe y’igihugu bagombaga gukora akazi katoroshye imbere y’ikipe y’igihugu ya Brazil ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo mu 1998 kuri Stade de France. Icyo gihe Zidane yeretse abasore b’ikipe ya Brazil ko ubufaransa ari ubwa mbere ku isi ubwo yabatsindaga ibitego 2 byose wenyine, mbere y’uko Emmanuel Petit aza kongeramo ikindi gitego cy’agashyinguracumu cyahesheje Abafaransa igikombe cy’Isi cya mbere mu mateka.
Mu myaka ibiri yakurikiyeho Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’Uburayi buhita buba igihugu cya mbere gitwaye igikombe cy’Isi n’icy’Uburayi icya rimwe kuva mu 1974 ubwo Ubudage bw’Uburengerazuba bwa Gerd Mürrel bwabikoraga. Muri iyo mikino Zidane yatsinzemo ibitego bitatu ndetse aba umukinnyi w’irushanwa.
Mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2002, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yari ifite ibikombe 2 bikomeye harimo n’icy’isi, yari ifite igitinyiro gikomeye. Imana y’ubufaransa Zinedine Zidane, yari afite ikibazo cy’imvune mu itako ntiyabasha kwitabira imikino 2 ya mbere byatumye ubufaransa butsindwa iyo mikino. Nyuma yo kubona amakuba agwiririye ikipe y’ubufaransa, Zidane yihutiye kugaruka mu kibuga mu mukino wa 3 n’ubwo atari yagakize. Kugaruka kwe ntibyabujije ikipe y’igihugu gusezererwa mu marushanwa idakozemo, nyuma yo gusuzugurwa na Senegal yari iyobowe na Alliou Cisse kimwe na Ally Hadji Diouf.
Muri 2004, mu mikino y’Igikombe cy’Uburayi, Ubufaransa bwasezerewe muri 1/4 cy’irangiza n’ikipe y’Ubugereki. Nyuma y’iyo ntsinzwi, Zidane yahise atangaza ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu.
Uyu mugabo yaje kwisubira ku cyemezo cye, yemera kuyobora Les Bleus mu mikino y’Igikombe cy’Isi cyo muri 2006 cyabereye mu Budage. Abantu batangiye kwibaza niba ibyabaye ku bufaransa muri 2002 muri Korea y’epfo no mu buyapani bitazayibaho mu budage.
Ubufaransa ariko, bwatangiye nabi mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2006, nyuma yo guhagarikwa umukino umwe wa nyuma wo mu matsinda, Zidane yagarutse mu kibuga afasha mugenzi we Patrick Vieira gutsinda igitego rukumbi batsinze La Furia Roja ya Espagne.
Ubufaransa bwarahanyanyaje bugera mu mikino ya kimwe cya kane, maze bwongera guhura n’ikipe y’igihugu ya Brazil baherukaga guhurira mu gikombe cy’Isi mu 1998. Zidane yafashije Thierry Henry gutsinda igitego cyahise kibajyana muri kimwe cya kabiri ndetse ahita aba umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino. Mu mukino wa 1/2 cy’irangiza, ikipe y’Ubufaransa yaheshejwe amahirwe yo gukina umukino wa nyuma na Zidane kuri penaliti.
Mbere gato y’uwo umukino Zinedine Zidane yabanje guhabwa igihembo na FIFA cy’umukinnyi mwiza muri ayo marushanwa ahabwa n’umupira wa zahabu. Kuba yari yaramaze gusezera mu ikipe ya Real Madrid yakiniraga, isi yose yari imaze kumenya ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ari wo mukino wa nyuma akinnye mu mupira w’amaguru. Mu minota irindwi ya mbere y’umukino wabahuzaga n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma, yateye penaliti ku ikosa yari akorewe mu rubuga rw’amahina, ahita aba umukinnyi wa 4 mu mateka y’igikombe cy’Isi utsinze mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2 inyuranye, agahigo kari gafitwe na Pelé, Paul Breitner, na Vavá.
Muri uyu mukino nta wukurikirana ruhago ku isi utibuka umutwe yateye Umutaliyani Marco Materazzi mu gituza, bigatuma ahita ahabwa ikarita itukura bityo ubufaransa butsindwa gutyo kuri penaliti 5-3. Ikarita itukura yahawe muri uwo mukino ni nayo yabaye itike imusohora mu kibuga cy’umupira w’amaguru. Ikarita itukura yahawe yatumye FIFA imuha igihano cyo kumara imikino 3 adakandagira mu kibuga, ariko kuba yari yaramaze gusezera n’ubundi mu kibuga byatumye ivunjwa mo iminsi 3 akora ibihano aho yakoraga mu kigo cya FIFA gifasha abana.
Nyuma yo gutera Materazzi umutwe byaje kumenyekana ko Materazzi ari we wari wamushotoye amutuka kuri mushikiwe. Ibi byaje kubyutsa umujinya w’Umuranduranzuzi wa Zidane, maze amutikura umutwe mu gatuza. Muri 2010, ubwo Zidane yatangaga ikiganiro akavuga kuri uyu mutwe, yavuze ko kugeza igihe azapfira yakwemera gupfa aho kugira ngo asabe Materazzi imbabazi.
Zinedine Zidane nk’umutoza
Kuva muri 2014 kugeza muri 2016, Zinedine Zidane yari umutoza wa Real Madrid y’abato, mbere yo kuyivamo agahabwa inshingano muri Real Madrid nkuru.
Nk’umutoza wa Real Madrid, Zidane yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, birimo bitatu bya UEFA Champions league kuva muri 2016 kugeza muri 2018, icya shampiyona ya Espagne muri 2017, Super Coupe ya Espagne muri 2017 na 2019, Super Coupe ya UEFA muri 2016 na 2017 kimwe n’Ibikombe by’Isi by’ama Clubs, muri 2016 na 2017.
Muri 2018 Zidane yasezeye muri Real Madrid nk’umutoza wayo, gusa aza kuyigarukamo muri 2019 ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana Santiago Solari.
Ubuzima bwite bwa Zinedine Zidane
Zidane afite umugore Véronique Fernández bahuye ubwo yakiniraga ikipe ya Cannes mu mwaka w’1998, bakaza kubana ndetse bakaba bafitaye abana 4 b’abahungu bose bakina mupira w’amaguru.
Zinedine Zidane akora ibikorwa binyuranye byo gufasha ku isi, akaba yaragiye akorana n’imiryango ishinzwe ibikorwa byo gufasha ndetse kuva muri 2001 Zdane ni ambasaderi w’umuryango w’abibumbye mu bijyanye no gufasha abababaye hirya no hino ku isi.
Mu mwaka wa 2004, ikinyamakuru Forbes Magazine, cyashyize Zidane ku mwanya wa 42 mu bantu bakina imikino inyuranye bahembwa agatubutse kurusha abandi. Zinedine Zidane yakozweho film ivuga ku buzima bwe yitwa Zidane: A 21st Century Portrait.
Muri 2012, mu gihugu cy’Ubufaransa bakoze ishusho ya Zidane atera umutwe Materazzi mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ikaba iherereye mu gace ka Pompidou mu mujyi wa Paris. Iri mu bikorwa nyaburanga bisurwa n’abantu benshi mu gihugu cy’Ubufaransa.


