Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC, zishe zirashe abagabo batanu babarizwaga mu mutwe w’ibyihebe byayogoje intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique.
Ibi byihebe byiciwe mu mirwano yabereye mu gace kitwa Zambezi ho mu karere ka Macomia ku wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare, nk’uko urubuga Moz 24h rwabitangaje.
Aka gace muri 2020 Ingabo za Mozambique zakarasiyemo umwe mu bari abayobozi b’ibyihebe witwa Njorongwe.
Umwe mu basirikare bahaye amakuru Moz 24h yagize ati: “Twari ku irondo bisanzwe ubwo twagwaga mu gico. Bari abagabo batanu ariko bose twabishe.”
Cyakora cyo ngo ubwo ziriya ngabo zagwaga mu gico cya biriya byihebe umusirikare umwe wa SADC yahise araswa.
Kuri ubu amakuru avuga ko abaturage batuye ku kirwa cya Matemo kiri hafi y’aho biriya byihebe byiciwe, bakomeje guhunga kubera ibyihebe bikomeje kugaragara muri kariya gace, bikaba bikambitse mu mashyamba ari hafi aho aherereye ku ntera nini ugereranyije n’aho ingabo zifite ibirindiro.
Umwe mu baturage yavuze ko bari guhunga kubera ko bafite ubwoba bwo kuba bakwicwa na biriya byihebe.
Uyu yakomeje avuga ko Ingabo zizi ko ibyihebe biri muri kariya gace, gusa zikaba zitegereje kugira icyo zakora ari uko abaturage bagabweho igitero.
Yunzemo ati: “Zizi ko bimaze igihe bitwibira imyaka mu mirima ndetse binadutera ubwoba, twe nk’abaturage turabivuga. Ni cyo gihe ngo dutabarwe amezi atararenga inkombe, kuko dufite ubwoba. Abenshi birasa nk’aho twamaze gupfa.”



2 Responses
Cabo Delgado: Ingabo za RDF, FADM na SAMIM zaguye mu gico cy’ibyihebe zirabyica
Nibatangire bakore akazi batabare abaturage bitarabica kandi ingabo zacyu turazizeye
Cabo Delgado: Ingabo za RDF, FADM na SAMIM zaguye mu gico cy’ibyihebe zirabyica
Nibatangire bakore akazi batabare abaturage bitarabica kandi ingabo zacyu turazizeye