Ingabo za Mozambique ku bufatanye n’iz’u Rwanda zishe ibyihebe bikuru by’umutwe w’iterabwoba wa ASWJ (Ahlu-Sunnah wal Jama’a) bihungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.
Ibiro bikuru by’igisirikare cya Mozambique byasobanuye ko Abu Kital wari umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uyu mutwe na Ibin Omar uzwi nka Abu Suraka, bishwe mu bikorwa bihuriweho by’ingabo kuri uyu wa 23 Kanama 2023.
Uretse aba kandi, izi ngabo zishe undi witwa Al Mahando, nk’uko ikinyamakuru Club of Mozambique cyabitangaje. Ibi biro biti: “Muri iyi operasiyo, icyihebe Ali Mahando, kimwe na Abu Kital, wari ufite ibirindiro bikomeye muri uyu mutwe w’iterabwoba, yishwe.
Ibi byihebe byishwe nyuma y’aho tariki ya 22 Kanama ASWJ iteze igico ingabo za Mozambique zari mu myitozo zerekeza mu gace ka Quiterajo, gusa ngo nta musirikare n’umwe wahaburiye ubuzima.



One Response
Cabo Delgado: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe ibyihebe bikuru
Abicwa ni abenegihugu barwanya akarengane n’ubujura abafaransa bakorera Mozambique. Ingabo za Mozambique zo zisigaye ari iz’umuntu ku giti cye nazo zigahohotera abenegihugu. Gusa abaturage bizera kuzatsinda.