Inzego z’umutekano za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda, ziheruka kwicira muri Cabo Delgado ibyihebe bibiri byo mu mutwe wa Islamic State birimo n’igikuru.
Ni amakuru aherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, ubwo yari mu gace ka Magoma ahabereye igikorwa cyo kwerekana ibikoresho byinshi bya gisirikare byiganjemo intwaro zambuwe ibyihebe.
Aha muri Magoma ni hafi y’agace kitwa Naquitungue kiriya cyihebe gukuru cyitwa Twahili Mwidini na mugenzi wacyo biciwe.
Uyu Mwidini yari umwe mu bayobozi bakuru b’ibyihebe mu mwaka ushize byagize uruhare rukomeye mu kwigarurira ibice bitandukanye by’akarere ka MocĂmboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado.
Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yavuze ko “uyu muyobozi Twahili Mwidini ni umunya-Tanzania washakishwaga n’inzego za gisirikare n’iz’umutekano, wayoboye Operasiyo muri MocĂmboa da Praia hanyuma anashimuta ababikira babiri b’abanya-BrĂ©sil muri kamwe mu duce twa hano muri MocĂmboa da Praia.”
IGP Bernardino yagaragaje ko ibyihebe kuri ubu biri mu cyunamo kubera gutakaza benshi mu bari abayobozi babyo.
Ati: “Birashonje, bifite icyaka, buri munsi bihora mu cyunamo ku bw’abayobozi babyo barenga barindwi. Turavuga abayobozi nka Muhamud, Rajabo, Cassimo; mu minsi itageze kuri 60 barapfuye utabariyemo abakozi babo ubwabo.”
Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yavuze ko kuba ibyihebe bikomeje kwicwa ari ikimenyetso cy’uko ingabo ziri mu nzira nziza yo kurandura iterabwoba muri Mozambique nk’uko Radio Mozambique dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique uretse kwica biriya byihebe, zanabyambuye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AKM na magazine z’amasasu umunani.


