CAF Confederation Cup: AS Kigali yagarukiye ku muryango w’amatsinda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yasezerewe mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo (Total CAF Confederation Cup), nyuma yo kunanirwa gutsindira CS Sfaxien yo muri Tunisia i Kigali.

Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura, nyuma y’ubanza Abanyamujyi bari batsindiwe i Sfax ibitego 4-1.

Igitego cyo ku munota wa 44 w’umukino cya Aboubakar Lawal nticyari gihagije kugira ngo Abanyamujyi batere ikirenge mu cya Rayon Sports cyo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Nyuma ya Coup-Franc yo ku munota wa 24 w’umukino ya Kwizera Pierrot yaciye hejuru gato y’izamu, AS Kigali yatangiye igice cya kabiri cy’umukino ishaka igitego cya kabiri, gusa inanirwa kubyaza umusaruro imipira y’imiterekano yagiye ibona.

Byahuriranye n’uko Sfaxien yariho igenda igaruka mu mukino, bikarangira inishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 60 w’umukino binyuze kuri Feras Chaouat.

As Kigali yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 68 w’umukino, gusa umupira wa Lawal yari ateye n’umutwe nyuma ya koruneri ya Pierrot ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Byari nyuma y’ubundi buryo uyu munya-Nigeria yari amaze guhusha ubwo Hassan Rugirayabo yamuhinduriraga umupira, yawutera n’umutwe ugaca hanze y’izamu.

Abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana bakomeje guhiga igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino gusa birananirana.

Gusezerera AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 5-2, bisobanuye ko CS Sfaxien yahise igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *