Captain mu ngabo za Uganda ari guhigwa nyuma yo kurasira mu kabari umugabo bapfa inkumi

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda, iri gukora iperereza ku irasa ryabereye muri kamwe mu tubari, ubwo umusirikare witwa Robert Namara ufite ipeti rya Captain yarasaga umucuruzi witwa Benson Moses Mugisha.

Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu kabari kitwa 400 Bar gaherereye ahitwa Bukoto i Kampala, bikavugwa ko bapfaga umukobwa witwa Uwase Prossy buri umwe yifuzaga gutahana na we.

Bombi ngo bari basinze nk’uko ChimpReports yabitangaje.

Ugushwana hagati ya bariya bagabo bombi kwatumye Capt. Namara asosora imbunda yari afite, ahita arasa mugenzi we.

Mugisha warashwe ubu ari kuvurirwa mu bitarro bya Victoria.

Amakuru avuga ko Capt. Namara akimara kurasa Mugisha yahise azimira, kugeza ubu akaba atarafatwa.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’i Kampala, Luke Owoyesigire, yabwiye ChimpReports ko uriya musirikare agishakishwa, mu gihe atarigaragariza Polisi.

Captain Robert Namara yarasiye umuntu mu kabari, mu gihe Perezida Yoweri Museveni ataratanga amabwiriza yemerera utubari kongera gukora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Captain mu ngabo za Uganda ari guhigwa nyuma yo kurasira mu kabari umugabo bapfa inkumi
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

  2. Captain mu ngabo za Uganda ari guhigwa nyuma yo kurasira mu kabari umugabo bapfa inkumi
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *