Bwiza

CAR: Ingabo z'u Rwanda zatanze ubuvuzi bw'ubuntu mu Igororero rya Bossembele

Amakuru
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
Kuwa Gatanu, 18 Nzeri 2026 saa 15:32
Iminota 2 yo gusoma5 Abasomye
CAR: Ingabo z'u Rwanda zatanze ubuvuzi bw'ubuntu mu Igororero rya Bossembele

Ingabo z’u Rwanda zigize RWABATT-2 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, zakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bossembele, aho basuzumye, banavura ku buntu abantu barenga 90.

Muri icyo gikorwa, RWABATT-2 yanatanze imiti izifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kumenya Gusoma no Kwandika, hagaragazwa akamaro ko gusoma no kwiga mu gufasha abagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu muryango.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Muri icyo gikorwa hari abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, SEMUNGUBO Aristide; Umuyobozi wa Gereza ya Bossembele, Bwana Franklin; Umuyobozi w'Ingabo za Centrafrica mu gace ka Bossembele, Major YAVALAS; abahagarariye Gendarmerie na Polisi; Umushinjacyaha Mukuru wa Bossembele; ndetse n’uwari uhagarariye MINUSCA, Leïla Ben Othman. Itsinda rya RWABATT-2 ryari rirangajwe imbere n'Umuyobozi wa Batayo, Colonel Laurent Kalisa Munana.

Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, SEMUNGUBO Aristide, yashimiye RWABATT-2, by’umwihariko itsinda ry’abaganga, kubera iki gikorwa ndetse n’umusanzu batanze mu gukemura ibibazo by’ubuvuzi by’abafungiwe mu Igororero rya Bossembele ndetse n’abaturage bo mu gace karikikije.

Mayor Aristide yagize ati: “Twabonye iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’agaciro kigaragaza ubwitange bwa RWABATT-2 mu gushyigikira imibereho myiza no guteza imbere imikoranire n’abaturage, ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.”

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza no kubaka icyizere mu baturage.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.