Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), wemeje ku mugaragaro icyemezo cy’u Rwanda cyo kuwuvamo burundu, nyuma y’amezi asaga 17 Kigali itangaje ko itazongera kuwubamo kubera kutishimira imikorere yawo.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya 27 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize CEEAC, yabereye i Sipopo muri Guinée Équatoriale, ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’iyo nama, abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango batangaje ko bakiriye icyemezo cy’u Rwanda cyo kuwuvamo, banasaba Komisiyo ya CEEAC gushyira mu bikorwa inzira z’ubutegetsi, amategeko, tekiniki n’imari zikenewe kugira ngo icyo cyemezo gishyirwe mu bikorwa burundu.
U Rwanda rwatangaje icyemezo cyo kuva muri CEEAC ku wa 7 Kamena 2025, nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati yarwo n’ibindi bihugu bigize uyu muryango, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kigali yashinje RDC gukoresha umwanya yari ifite mu buyobozi bwa CEEAC mu buryo bunyuranyije n’amahame agenga uyu muryango, hagamijwe kuyibangamira.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko rutishimiye uburyo icyemezo cyo kongera igihe cy’umuyobozi wa CEEAC, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée Équatoriale, cyafashwe, kandi ari rwo rwagombaga gukurikiraho mu kuyobora uyu muryango.
Mu gihe byari biteganyijwe ko u Rwanda rufata ubuyobozi bwa CEEAC, RDC yarwanyije ko Kigali iyobora uyu muryango, mu gihe ibihugu byombi byari bifitanye umwuka mubi ushingiye ku mutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yo kutumvikana kuri iki kibazo, CEEAC yongereye manda ya Obiang Nguema Mbasogo ho umwaka umwe, bituma u Rwanda rutangaza ko ruyivuyemo.
Inama yo ku wa 27 Ugushyingo 2026 yabaye mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kuzamo agatotsi kubera intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi nama, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagaragaje impungenge ku bibazo by’umutekano, ubuhunzi n’ubuzima byugarije abaturage bo mu burasirazuba bw'igihugu cye.
Mu myanzuro yayo, CEEAC yanagaragaje ko ihangayikishijwe n'ibibazo by'umutekano muri ako karere, isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwa politiki n'amafaranga bigenerwa RDC.
Yanashimangiye ko hakenewe gukomeza ibikorwa byo kugabanya ubushyamirane no gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 2773 w'akanama ka Loni gashinzwe umutekano.
Iyi nama yanashyizeho Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, nk'umuyobozi mushya wa CEEAC, asimbuye Obiang Nguema Mbasogo. Manda ye izamara umwaka umwe.
Nyuma yo kuva kw'u Rwanda, CEEAC izakomeza kubarizwamo ibihugu 10, birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Gabon, Guinée Équatoriale, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Sao Tomé-et-Príncipe na Tchad.


