Chameleone yavuze icyatumye yikubita agasiga Harmonize muri sitidiyo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jose Chameleone yavuze ko icyatumye yikubita agasiga Harmonize muri sitidiyo ubwo bakoraga indirimbo ‘Inabana’ ari uko atishimiye uburyo mugenzi we yapangaga uko bahura.

Chameleone yabwiye Bigeye ko “Harmonize yakomezaga kumubwira ngo nagende ahure na manaja we aho kugira ngo bahure bo ubwabo nta w’undi muntu ujemo hagati.”

Ibinyamakuru byo muri Tanzania mu mezi ashize byo byari byatangaje ko Chameleone yabonye ko Harmonize yamusuzuguye kuko ngo yamubajije “ Icyo azakora kugira ngo indirimbo bagiye gukorana imenyekane cyane.”

Chameleone ngo ibi byaramurakaje arikubita aragenda ndetse iyi ndirimbo iririmbwamo na mugenzi we,Eddy Kenzo.

Kugeza ubu nk’uko Bigeye ibitangaza, aba bagabo bashobora kuba biyunze ku buryo Harmonize yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram ashimagiza Chameleone avuga ko ari “umunyabigwi.”
Kuri ubu biravugwa ko Harmonize ashobora kuba agiye gukorana na Jose Chameleone ndetse na Eddy Kenzo.

Ni nyuma y’aho Harmonize yari yashyize hanze indirimbo ye ‘Inabana’ari kumwe na Eddy Kenzo, nyuma Chameleone na we akayishyira hanze yarayirirmby e wenyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *