Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanenze imyitwarire ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu zirwanira ku butaka, avuga ko itesha agaciro umubano w’u Rwanda na Uganda.
Ni mu butumwa uyu mugabo udacana uwaka na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ariko agendeye ku magambo Gen Muhoozi amaze iminsi arunyuzaho ahanini akomoza kuri Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko Ibyo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje gutangaza biteje ikibazo.
Ati: “Iri menyekanisha n’iteshagaciro ry’imibanire y’ibihugu riteje ikibazo.”
Yavuze ko agendeye ku bikomeje gutangazwa na Muhoozi “birasa n’aho umubano w’abaturage ba Uganda n’u Rwanda ushingiye ku buryo Muhoozi Kainerugaba na Yoweri Museveni babana na ‘se wabo’ Perezida Paul Kagame.”
Yunzemo ati: “Ibi ni bibi kandi ntabwo byemewe.”
Ku itariki ya 16 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangiye kuvuga cyane ku Rwanda, mbere gato y’uko arugiriramo uruzinduko rw’umunsi umwe.
Icyo gihe yavuze ko Perezida Paul Kagame ari ‘uncle’ we.
Kuva ku wa 16 Mutarama Gen Muhoozi amaze kwandika kuri Twitter ye ubutumwa 22 bufite icyo buvuga ku Rwanda cyangwa Perezida Kagame.
Ubuheruka ni ubwo yanditse agaragaza ko ababangamiwe no kwiyunga kwe na Perezida Kagame ari abatabifuriza ibyiza.
Ati: “Abantu bonyine bababajwe no kwiyunga kwanjye na data wacu ni abanzi bacu twembi! Sinzi icyo bazakora mu minsi mike ubwo azaba yampaye umurage wanjye!”
Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto yafatiye i Kigali ari kumwe na Perezida Kagame bwaje gato nyuma y’indi foto ye yari yegeranyije n’iya Perezida Kagame ibizwi nka ‘collage’ yashyize kuri Twitter ariko ntiyagira icyo ayivugaho.
Ku wa 7 Gashyantare bwo Gen Muhoozi yifashishije ifoto ya Col Burabyo James ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala aterera isaluti Perezida Yoweri Museveni.
Avuga kuri iyi foto yagize ati: “Col James Burabyo, Umusirikare w’u Rwanda, aterera isaluti Umugabo w’Ikirenga ubwo hizihizwaga ukwibohora. Nta n’umwe uzahagarika ubufatanye n’ubuvandimwe bwacu.”
Mbere yaho bwo yari yavuze ko “Inama hagati ya data wacu na mukuru wanjye, ndishimye cyane! Umuryango wacu wa Afurika y’Iburasirazuba wongeye kwiyunga! Afurika y’Iburasirazuba irimo n’abavandimwe bacu bo muri RDC umunsi umwe izaba igihugu kimwe.”
Ubu butumwa cyo kimwe n’ubundi bwinshi bugaruka ku Rwanda ni bwo bwatumye Col Besigye yibasira Gen Muhoozi.
Si bwo bwa mbere Col Besigye yibasira uriya muhungu wa Museveni kuko hari ubwo yigeze atangaza ko uburyo yinjijwe mu gisirikare cya Uganda n’uburyo yagiye azamurwamo mu ntera bitemewe.


