Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage (UNFPA) kivuga ko abagore bagera kuri miliyoni zirindwi bashobora kuzatwita inda zitateganyijwe mu gihe ibihe byo kuguma mu rugo kubera Coronavirus byaba bimaze amezi atandatu. UNFPA ivuga ko muri ibi bihe, ibitaro byitaye cyane ku kuvura abarwayi ba Coronavirus, abandi baturage bagasabwa kubigana ari uko habaye ikibazo kidasanzwe, ari ibintu bizagira ingaruka. Ivuga ko kuba serivizi zo kuboneza urubyaro ku bagore n’abakobwa batagihabwa umwanywa w’imbere hamwe na hamwe, bishobora gutuma abagore baterwa inda zitateganyijwe zigera kuri miliyoni zindwi mu gihe ibihe bya Coronavirus byagera ku mezi atandatu. UNFPA iti ” Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho serivisi z’ubuzima zitameze neza, biteganyijwe ko miliyoni zirindwi z’abagore bashobora kuzaterwa inda zitateganyijwe igihe ibihe bya Coronavirus byagera ku mezi atandatu.” Iri shami rya LONI kandi rivuga ko ” Uko ibihe bya Coronavirus byiyongeraho amezi atatu, abatagetsi bakwiye kuzajya bongeraho miliyoni ebyiri z’inda zitateganyijwe ziyongera kuri miliyoni zirindwi.” Umuyobozi Wungirije wa UNFPA, Dr. Ramiz Alkabarov ibi abishingira ku kuba icyuho muri serivisi zo kuboneza urubyaro cyariyongereye. Ati ” Mu bihugu 154 bifite uburyo bw’ubuvuzi buciriritse, harimo icyuho mu ngengo y’imari mu myaka 10 iri imbere ingana na $ miliyari 250. Ubu icyo cyuho cyariyongereye. Hakenewe gushyira imbere serivisi zo kwita ku bagore n’abakobwa. Dr. Ramiz avuga ko hakenewe kwita ku bagore batwite bagaragza ibimenyetso bya Coronavirus ndetse ko kuba amavuriro yatangaga serivisi zo kuboneza urubyaro yarafunze, ari ikibazo cy’ingutu. UNFPA yari yarateganyije mu mwaka wa 2030 izaba yaramaze guca burundu ikibazo cy’abatwita inda batateganyije, ingingo yakomwe mu nkokora na Coronavirus yadutse mu mpera z’umwaka wa 2019, igahatiriza abatuye Isi kuguma mu ngo mu rwego rwo kuyirinda. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umurayngo (MIGEPROF) yasabye Abanyarwanda gukomeza kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe abagore n’abagabo bari kumara igihe kinini bari mu rugo kubera ko akazi kahagaze.
.


