Akanyamuneza ni kose ku bamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, bishimira icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yafashe cyo gukomorera moto zitwara abagenzi kongera gukora nyuma y’iminsi 74 nta mu motari utwara umugenzi.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe umwanzuro uvuga ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse n’ingendo hagati y’intara zemewe, gusa kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bikaba bibujijwe.
Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi mu batwara abagenzi kuri moto ndetse n’abagenzi muri rusange, bijyanye n’uruhare icyo kinyabiziga kigira mu buzima bwa buri munsi bw’abagikoresha.
Karangwa Vedaste abenshi bazi nka Papa Messi utwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, yashimye Imana na Perezida Kagame ureba kure agafata ibyemezo bitandukanye ku bw’inyungu z’abamotari n’Abanyarwanda muri rusange.
Papa Messi avuga ko gukumira ingendo ari imwe mu ngamba zashyizweho kugira ngo Covid-19 idatwara ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, ari na yo mpamvu abamotari batigeze baburana cyangwa ngo bashyire igitutu ku bayobozi igihe ingendo za moto zakumirwaga.
Abajijwe akamuri ku mutima nyuma y’icyemezo cyo gusubukura ingendo kuri Moto cyaraye gifashwe, Papa Messi yavuze ko yacyishimiye cyane atitaye ku kuba moto ye iri ku Kacyiru kuri Polisi, aho yagiye gufungirwa nyuma yo gufatirwa mu makosa.
Aganiriza Bwiza yagize ati” Twabonaga byinshi tukumva byinshi (kuri Covid-19), ni na yo mpamvu nta muntu wigeze yumva ko yaburana. Twarahahamutse bitewe no kumva ko icyorezo cyageze mu Rwanda gusa. Gusa kugira abayobozi bareba kure, bakagenda baduhitiramo bavuga bati wenda tudohore ibi n’ibi, na bo ni abantu ntabwo wabarenganya.”
Papa Messi avuga ko kuba abamotari basubiye mu muhanda, bitavuze ko bagiye gutandukana n’ubuyobozi, ngo ko buri ruhande ruba hafi y’urundi mu guhangana na Covid-19 avuga ko nta wayizanye hagati y’ubuyobozi n’abamotari.
Uyu mugabo uvuga ko kuba yari amaze amezi atatu nta mugenzi atwara byahungabanyije imibereho ye, yemeza ko icyorezo cya Covid-19 hari amasomo menshi cyamusigiye.
Ati “Amasomo binsigiye, nagarukiye Tronc Commun ariko ntakubeshye bisize ndi licencier mu mutwe imbere, kuva ku mano kugera ku musatsi. Icyorezo ntaho kirajya, turacyahanganye n’ingaruka zacyo zishobora kwiyongera no gufatirwa izindi ngamba tugasubira mu rugo bibaye ngombwa, ariko mu gihe tutarasubiramo ni uguhindura paji.”
Yakomeje agira ati” Hari ibintu byajyaga bidushuka nka za betting nkatwe dukunda imipira bikadutwara amafaranga atari ngombwa. Babou, ububwa bwose mfite ni ho nabukuye sintinya kubikubwira, njyewe sinjya ndya iminwa nkubwize ukuri.”
Papa Messi si we mumotari wenyine Covid-19 yasigiye amasomo, kuko n’abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bavugishije iki gitangazamakuru bemeye ko hari ibyo bize.
Uwitwa Yaremye Jean Bosco, yabwiye Bwiza ko amakuru yemerera abamotari kongera gutwara abagenzi yayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ayabwiwe n’incuti ze zamwoherereje ubutumwa bugufi.
Ati ” Nabimenye saa kumi za mugitondo mbyutse nsanga abajama banyandikiye message, nanjye moto mpita nyiha umugeri nza mu mujyi.”
Ubwo Yaremye yavuganaga n’umunyamakuru mu ma saa mbiri z’igitondo yavuze ko yari amaze gukorera amafaranga y’u Rwanda 2,500; agashimira Perezida Kagame wayoboye inama yafatiwemo kiriya cyemezo.
Yemeza ko akimenya ariya makuru “umutima wahise uzamo ibintu by’ibinezaneza.”
Uyu mugabo kandi avuga ko ubuzima bwe bwari bumaze kujya ibubi mu minsi 74 ishize, ngo “kuko iyo wamenyeye gukora ku ifaranga ukaza kuribura hari ikintu gihinduka”, agahuriza na Papa Messi ku kuba na we Covid-19 isize afite license mu mutwe, ngo kuko n’utarageze mu ishuri icyorezo cyamuhaye umwanya wo gufata amasomo y’ubuzima.
Mugenzi we witwa Cyubahiro Dieudonné na we ukorera i Musanze, na we yishimiye icyemezo cyo kongera gusubira mu muhanda, akavuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukumen and kwizigama, ngo kuko Covid-19 yamusigiye uwo mukoro.
Cyubahiro yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, agiye kwimakaza isuku, mbere yo gutwara umugenzi akabanza kumukarabya ibiganza yifashishije umuti usukura intoki.
Intera irenga metero imwe hagati y’umumotari n’undi na yo yari yubahirijwe ku maseta atandukanye, nk’indi ngamba yo kwirinda icyorezo hagati y’abamotari.
Uwitwa Ndikubwimana Valens na we yatubwiye ko isuku ari ngombwa, mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ubwo Bwiza yamuvugishaga yavuze ko nta mugenzi yari yagatwaye, gusa akaba yavuze ko afite icyizere cy’uko baza kumugeraho, ngo kuko bishoboka ko hari abatari bamenya amakuru y’ibyabaye.


