Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuzima bw’umuntu n’agapfukamunwa ni amagambo abiri byoroshye kuyagereranya kuko igifite agaciro kurusha ikindi kirigaragaza. Agaciro k’ubuzima ni ingingo yo kwibazwaho muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) cyugarije Isi n’igihugu cy’u Rwanda, hagashakishwa uburyo ubuzima butakangizwa n’iki cyorezo. Abantu batitaye ku giciro cy’agapfukamunwa, nk’igikoresho cy’ibanze cy’ubwirinzi no kurinda abandi bakagombye gushakisha uburyo bwose bwo kukabona. Bitabaye ibyo byaba aka ya mvugo ivuga ko wanga kwirinda ukivuza menshi, ndetse udasize n’umwanya wawe.

Agapfukamunwa ni agakoresho k’ubwirinzi gasanzweho na mbere ya Covid-19 ariko gakenewe cyane muri iki gihe bitewe n’ubukana bw’iki cyorezo. Igiciro cy’aka gakoresho ntabwo gihanitse ushingiye ko amagara agurwa amagana , uko byagenda kose ntacyaruta ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RDA), Dr. Karangwa Charles tariki ya 20 Mata 2020 yatangaje ko inganda zatangiye gukora udupfukamunwa turenga miliyoni 6 mu byumweru bibiri ku buryo mu kwezi tuzaba tumaze gukora uturenga miliyoni 10, kamwe kazajya kagura amafaranga ari hagati ya 500 RWF na 600 RWF.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye tariki ya 17 Mata 2020, yari yanzuye ko ari itegeko ko buri muturage agomba kwambara agapfukamunwa, yaba ari mu rugo cyangwa se hanze mu ruhame. Iyi nama yashingiye ku kuba aka gakoresho gafasha cyane mu kurinda gukwirakwiza icyorezo mu bandi cyane ko mu nzira iki cyorezo cyanduriramo harimo iz’ubuhumekero. Bityo buri wese akaba akwiye kugaha agaciro kuko igihenze n’ubuzima kuruta aka gakoresho kagufasha kwirinda.

Abanyarwanda mu mikoreshereze y’udupfukamunwa

Byagaragaye ko abatuye mu migi ari bo bagerageza kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 nko kwambara udupfukamunwa, ariko na ho nta byera ngo de kuko mu nkengero usanga bitwara nko mu byaro, byiganjemo abatazi niba iki cyorezo kibaho cyangwa ba bandi bavuga ko ari icyo mu migi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abatuye u Rwanda barenga miliyoni 12. Nk’uko bigaragara mu ntego ya gahunda ya guverinoma y’u Rwanda 2017-2024 ya NST1, muri 2017 abari batuye mu migi mu gihugu bari kuri 18%, bisobanuye ko 82% bari batuye mu bice by’icyaro.

Bamwe mu baturage bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kugura udupfukamunwa, gusa bari mu byiciro bibiri: abafite ubushobozi bafite imyumvire ikiri hasi, bumva badakeneye utu dukoresho ndetse n’abadafite koko ubushobozi bwo kutugura bahangayikishijwe no gushaka uko babona icyo bararira n’icyo biririrwa. Gusa na none abantu bamenye ko ntagikwiye kuba urwitwazo rwo kwanga kwambara agapfukamunwa , ni ukwirinda nk’uko benshi barara mu nzitiramibu birinda umubu utera malaria.

Mu kiganiro na bwiza.com, Nizeyimana Peter, umuturage utuye mu Karere ka Gasabo, avuga ko koko hari abaturage badafite ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa ndetse n’ababufite ariko bashaka guhabwa utw’ubuntu. Ati: “Ukurikije ko kadakoreshwa henshi, biragoye ko abaturage bamwe bashobora kukagura kuko muri iyi minsi biragoye. Gusa si bose, hari abafite ubushobozi, hari n’abatabufite.”

Tuyishime Ramadhan utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana avuga ko basabwe kwambara udupfukamunwa ariko duhenze. Ati : « Uturi muri farumasi tugura 1000 RWF, ku isoko tugura 500 RWF. Natwo turahenda. » Iki kibazo agihurizaho na Mukangenzi Safina ukora ubucuruzi muri aka Karere.

Mukandera Leocadie w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku ngingo ahurizaho na Mukamusoni Immaculée w’imyaka 65 y’amavuko, agira ati : « Ntabwo nzayabona (amafaranga) ni menshi. »

Buri muturage atanga impamvu ye abona agapfukamunwa gahenze. Harimo : kuba udupfukamunwa dukoreshwa inshuro nkeya, ubushobozi buke basanganwe (ubukene) no kuba bafite imiryango igizwe n’abantu benshi, kuba imirimo bakoraga ibinjiriza yarahagaze. Barasaba ko udupfukamunwa batubahera ubuntu [cyane ko ngo n’ibikorwa byo gupima n’ibiribwa bitangirwa ubuntu], abandi bati : « Nitugabanyirizwe ibiciro » kuva ku 100, 200 na 300 RWF.


Icyo abayobozi bavuga ku dupfukamunwa n’ubushobozi buke abaturage bavuga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, mu nkuru TV10 yavugaga ku baturage bafite ubushobozi buke, yavuze ko nta Munyarwanda wabura ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa. Uyu muyobozi yagaragaje ko bitewe n’ubukana bw’iki cyorezo, buri munyarwanda akwiriye kwishakamo ubushobozi bwo kugura aka gakoresho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko abadafite ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa bazafashwa n’abifite, leta ibigizemo uruhare. Ni gahunda ijya gusa n’iyo gutanga ibiribwa, aho ababifite basabwe kugira umutima ufasha, bakagoboka inshuti, abavandimwe n’abaturanyi. Yagize ati : « Hari abantu bafite ubushobozi bwo kuba banagura twinshi, bagaha abandi, hari abandi uzasanga bakeneye ubufasha bwisumbuyeho ku zindi nzego zibishinzwe. »

Ubuzima buhenze kurusha agapfukamunwa” ni ingingo yo gusubiriramo Abanyarwanda

Umuturage utakambara arica ibwiriza ryo kugura agapfukamunwa, bwacya akandura Covid-19 na we akanduza abandi baturarwanda. Uyu ni umutwaro leta yikorera kuko ifata inshingano yo kwita kuri abo barwayi nko : kubapima, kubagaburira no kubaha imiti mu gihe barwajwe, igiciro cy’ibibatakajweho kikaruta icy’udupfukamunwa bakabaye barambaye.

Mu gihe harebwe kuri izi ngaruka zakurikiraho mu gihe kizaza, leta yareba niba hari uburyo ibiciro by’udupfukamunwa byamanurwa , bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, byaba ngombwa hakarebwa uburyo dutangirwa Ubuntu hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe.

Byakorwa ku bufatanye hagati ya leta, abifite n’imiryango itandukanye yagira ubwo bushake. Mu gihe bidakozwe muri ubu buryo cyangwa ubundi bwatuma buri Munyarwanda abona agapfukamunwa, bishobora kuzatwara agaciro k’amafaranga menshi mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.


Uko wakwambara agapfukamunwa

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, WHO (World Health Organization) usaba abatuye Isi by’umwihariko ahagaragaraye Covid-19 gukoresha agapfukamunwa mu buryo bukurikira:

  • Mbere y’uko wambara agapfukamunwa, karaba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa se wisige alukolo (Alchohol).
  • Gapfuke ku munwa ndetse n’amazuru, ugenzure urebe niba nta cyuho cyasigaye hagati y’isura n’aka gakoresho.
  • Irinde gukorakora agapfukamunwa mu gihe ukambaye, niba wabikoze ukarabe intoki n’amazi meza, isabune cyangwa se wisige alukolo.
  • Hindura agapfukamunwa, ushake akandi gashya kandi wirinde kongera gukoresha akagenewe gukoreshwa inshuro imwe.
  • Niba ugiye gukuramo agapfukamunwa, irinde gukora imbere yako ahakora ku isura.
  • Nyuma yo kugakuramo Gate ahagenewe imyanda, nurangize usukure intoki .

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero numukende hakenewe inde mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

  2. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero numukende hakenewe inde mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

  3. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero numukende hakenewe inde mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

  4. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero numukende hakenewe inde mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

  5. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha,

    Ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi

    NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero
    numukende hakenewe inde
    mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

  6. Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa
    Mbere na mbere ndabashimiye ark se turashaka gufasha,

    Ark mubyukuri ADEPR NYABIHU batumereye nabi

    NGO utazazana icyacumi azirukanwa ubu itorero
    numukende hakenewe inde
    mudufashye rwose AMAZINA yacu abe ibanga tutabizira ABA pasteur bariye karungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *