Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya11 Mata 2020 yasabye abakirisitu kurushaho gusenga no gufasha abafite ibibazo muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, cyane ko byagaragaye ko kirenze ubushobozi bw’abantu.
Ubutumwa Musenyeri Rukamba yageneye abakirisitu mbere yo kwizihiza Pasika, abasaba gusenga no gufasha abagize imibereho mibi kubera Coronavirus, mu kiganiro yagiranye na bwiza.com.
Yifashisha ingero z’abantu b’ingeri zitandukanye bafashwe n’iki cyorezo barimo abategetsi, abapadiri n’abaganga nko mu Butaliyani, Musenyeri Rukamba yagize ati: “Ubutumwa bwa mbere twaha abakirisitu ni ukwishyira mu maboko y’Imana kuko icyorezo cya COVID19 cyatweretse ko hari ibyo tudashoboye ,kenshi abantu bibwira ko bashoboye.”
Yakomeje asaba abakirisitu kubabarira, bagafatira urugero kuri Yezu/Yesu, ati: “Ubukirisitu tubukomora kuri Yezu Kristu wababaye, akababarira. Natwe tugomba kugira umutima ubabarira aho turi umuryango, tugatanga amahoro nk’ayo Yezu Kristu wazutse yatanze na none kandi muri ibi bihe umukirisitu agomba kugira imyitwarire ituma yumva ubwiza bwa Pasika, akaba ahantu harangwa amahoro kandi akagira ubwitange, niba hari ibimugoye akabitura Imana.”
Umunsi wa Pasika wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, nta mihango yo kuyizihiza muri za Kiriziya nk’uko byari bisanzwe kubera amabwiriza yo gukumira Coronavirus yatanzwe na leta y’u Rwanda.

2 Responses
COVID-19 yatweretse ko hari byinshi abantu tudashoboye: Musenyeri Rukamba
Ikintu cya mbere Abanyamadini bakwiye kubwira abayoboke babo,nukubereka ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugahumuka.