Diamond n’umugore we barashinjwa gukorera iby’ubupfumu ku mwana wabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we, Tanasha Donna barashinjwa n’abafana babo kuba barakoreye imigenzo bo bita iy’ubupfumu ku mwana wabo w’umuhungu uherutse kuvuka.

Abafana b’aba bombi ku mbuga nkoranyabaga, bashingira ku kuba aba babyeyi barashyize agatambaro k’ibara ry’umukara ku kuboko kw’ibumoso no ku kuguru kw’iburyo k’umwana.

Umwe mu bafana watangaga igitekerezo ku ifoto yashyizwe hanze na nyirakuru w’umwana, Sanura Sandra yavuze ko ibi ari ubupfumu kandi ko bakwiriye kubireka ahubwo bakemera ko Imana ari yo irinda abantu.

Ancilaassenga ati “ Mwamaze kwinjiza umwana muri iyi myemerere ariko se Imana ko ari yo byose. Mwebwe muracyari mu bihe bya kera.”

Sanura yasubije uyu ati “ Ni umuco wacu abatuye Tandale.”

Ubusanzwe mu myumvire ya bamwe, utuntu nk’utu tuzirikwa ku bana bakivuka ngo barindwe ikibi ndetse n’uburwayi.”

Benshi mu batanze igitekerezo kuri iyo foto, bemezaga ko imigirire nk’iyi ku bana muri iki gihe idakwiriye mu gihe abandi bemezaga ko ari imyumvire ya kera, ikwiriye kuba yaracitse muri iki gihe.

Ababishyigkiye bavuga ko nta muntu ukwiriye gutunga intoki ukwemera kwa mugenzi we. Ngo ni ibisanzwe gutsirika indwara.

Umwe muri bo, yavuze ko iyi migirire isanzwe kuko ngo n’abayisilamu bo mu Mujyi wa Mombasa benshi babikora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *