Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yatangaje ko azishyura ubukode bw’amezi atatu ku miryango 500 yo muri kiriya gihugu yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.
Uyu musore uza ku isonga mu banyamuziki bakunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yemeje ko azakora iki gikorwa cy’urukundo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Diamond yavuze ko icyorezo cya Covid-19 isi ihanganye na cyo cyagize ingaruka mbi ku bikorwa byinshi, ku buryo abenshi mu bari batunzwe na byo bahuye n’ikibazo cy’imibereho.
Uyu muririmbyi avuga ko na we ari mu bagizweho ingaruka na Coronavirus, gusa muri duke atunze akaba yemeye gukoramo yishyurira amezi atatu y’ubukode imiryango 500.
Yagize ati” N’ubwo ndi mu bagizweho ingaruka mbi n’iki cyorezo ku bijyanye n’ubukungu, muri bike Imana yampaye, nafashe icyemezo byibura cyo gutanga ubufasha nishyurira byibura imiryango 500 amezi atatu y’ubukode bw’inzu nk’igikorwa cyo gufashanya muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Covid-19.”
Diamond yavuze ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha ari bwo azatangaza uko kwishyurira iyo miryango ubukode bizakorwa.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyerekana ko Diamond Platnumz aza ku isonga mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ifite imitungo ibarirwa muri miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika. Ari mu bahanzi kandi bazwiho gucuruza umuziki we, gusa icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibyinshi mu bikorwa bye bihagarara.
Igihugu cye cya Tanzania ni kimwe mu bikomeje gushegeshwa cyane na Coronavirus, dore ko kigaragaramo abantu 299 bayanduye, 10 muri bo bakaba barahitanwe na yo.

