Nyuma y’uko twari tumenyereye mu binyamakuru bitandukanye inkuru zivuga ku bapadri ba Butare biyambuye ibishura bakisubirira mu buzima busanzwe bwa kilayiki, Bwiza twifuje kubagezaho inkuru y’urupfu rwa Padiri Pierre rwabaye tariki ya 24 Kanama 2020 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Turatinda ku buzima bwe no ku bikorwa by’intangarugero yakoreye Diyoseze n’igihugu muri rusange.
Incamake y’ubuzima bwa Padri Pierre Simons
Pierre Simons yavukiye mu Bubiligi ahitwa i Liege tariki ya 10 Gicurasi 1931. Mu 1969, aho i Liege ni ho yaherewe isakaramentu ry’ubusaserdoti, ahita yoherezwa mu butumwa mu Rwanda nk’umupadri w’impano Diocese ya Liege ihaye Diyoseze ya Butare (Pretre Fidei Donum). Akigera mu Rwanda, yahise yoherezwa i Nyanza mu ishuri rya Kristu Umwami (College Christ Roi), ahaba umwarimu w’amasomo atandukanye harimo isomo ry’Iobokamana, isomo ry’indimi nk’Ikilatini, Igifransa n’Ikigiriki. Padri Simons yavugaga neza Igifransa, Ikidage Igiframa n’Icyongereza kiringaniye. Mu 2019 yakoze yubile y’imyaka 50 amaze ari Padri .
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze Padri Simons
1. Umubyeyi w’imfubyi

Padri Simons yageze mu Rwanda mu bihe bimwe na Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya gatagara cyita ku bafite ubumuga butandukanye. Padri Simons we yababajwe n’imibereho mibi y’abana b’imfubyi, uko bari babayeho muri icyo gihe.Yashinze ikigo cy’abana b’imfubyi i Nyanza ahitwa ku Gatsinsino, ahahuriza abo bana.
Yabahaga ibibatunga, imyambaro, icumbi, akanabafasha kwiga neza. Mu 1981, Diyoseze ya Liege yamusabye gusubira iwabo mu Bubiligi. Icyo gihe, ikigo cy’imfubyi cyahawe abapadri no mu muryango w’aba Rogationiste. Abana batangiye gutoroka ikigo bajya kuba mu mujyi no kuzerera, kuko ngo batari bagifashwe neza.
Ayo marira y’imfubyi yageze kuri Padiri Simons, asaba kugaruka mu Rwanda byihuse. Muri 1981, yashinze ikindi kigo cy’imfubyi i Cyotamakara muri Ntyazo. Aho yaharereye abana benshi b’abahungu, ab’abakobwa bakurira mu kigo cy’ababikira ku Ruyenzi hafi ya Cyotamakara.
2. Umupadri utarangwa n’irondamoko
Padri Simons yabayeho mu gihe mu gihugu cye hari Intambara ya Kabiri y’Isi. Yakundaga kubwira abanyeshuri yigishaga ububi bw’intambara n’ubw’ivangura iryo ari ryo ryose.
Mu ubuzima bwe, yafashaga buri mwana atitaye ku nkomoko ye cyangwa ubwoko bwe. Yabaye muri Christ Roi i Nyanza mu bihe hari abapadri bamwe na bamwe bari baramunzwe n’ibitekerezo by’urwango n’ivanguramoko, ariko we nta na rimwe yigeze ahindurwa n’ingengabitekerezo zabo.
3. Inzira y’umusaraba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Padri Simons yagize ibigeragezo bikomeye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Icyo gihe ni bwo aho yarereraga abana b’imfubyi, harimo abana b’Abatutsi bahigwaga n’Interahamwe. Icyakoze yashoboye kubarwanaho uko ashoboye, bigeza n’ubwo ahungana na bo, bajyana mu gace kari karabohojwe n’Inkotanyi mu Bugesera, nyuma baza kwimurirwa by’agateganyo i Gatagara.
Aho hose ntiyigeze atandukana n’abana be. Ukindi cyamushenguraga umutima ni ukubana n’abapadri bamunzwe n’urwango n’ivanguramoko, cyane uwo yakunze gutangaho urugero ni uwayoboye Christ Roi, Padri Hormisidas Nsengimana. Mu byamubabaje cyane harimo umunyeshuri yigishaga wahungiye mu kigo cy’abana b’imfubyi, Padiri Smons aramuhisha, nyuma agiye i Nyanza agwa muri iri shuri, atanzwe na Padri Hormisdas nk’uko Padiri Simons yabivugaga.
Ubu Padiri Hormisdas aba mu Butaliyani, yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha. Uwo munyeshuri wiciwe muri Christ Roi, avuye mu kigo aho Padiri Simons yari yaramuhishe yitwa Callixte Kayitsinga.
3) Ikigo cya Cyotamakara
Nk’uko twabivuze, Padri Simons bamaze kumwambura, ikigo cye cy’i Nyanza yashinze ikindi i Cyotamakara gifite n’ishami ku Ruyenzi. Umwe mu barerewe muri icyo kigo, ubu umushoferi muri sosiyete ya Volcano. Yadutangarije ko Padiri Simons yababereye umubyeyi w’intangarugero, arabakuza, arabashyingira, kandi abaha urukundo ubupfubyi bwari bwarabambuye.
Iki kigo cyafunzwe mu 2019 muri gahunda yo kurerera abana bose mu miryango. Iki gikorwa cyashegeshe umutima wa Padiri Simons ni uko yavugaga ko kitateguwe neza, ngo abana babone imiryango izabaha urukundo uko bikwiye.
4) Padiri Simons asize iki?
Umwe mu barerewe mu kigo cy’imfubyi cyo kwa Padiri Simons, akaba na we ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyahinda muri Nyaruguru, yadutangarije ati: “Padiri Simons twamigiyeho byinshi. Uretse ko yatubereye umubyeyi w’intagereranywa, yatwigishije urukundo, kuba inyangamugayo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi nta nyungu no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bikorwa by’ivangura. Ikindi kandi, Padiri Simons yari umukiristu ukunda Imana, agakunda n’abantu.”
Abantu bakunze kuganira nawe muri iyi minsi ye ya nyuma, aho yari mu nzu y’ikiruhuko muri Paruwasi ya SAVE, badutangarije ko yari afite gahunda yo gushaka umushinga uzakorera ubuvugizi abana babyawe n’abapadri. Yakundaga kuvuga ko abo bana bababaje, ati: “SI imfubyi kandi nta n’ababyeyi bazwi bafite. Imiryango ibarera akenshi ntibakunda kandi na bo bahorana ipfunwe n’agahinda ko kuba barabyawe n’umubyeyi utabifitiye uburenganzira.”
Abamuzi bati: “Twizeye ko aho uruhukiye mu ijuru uzatuvuganira. Abo wareze n’abo wigishije twese ntituzakwibagirwa.”
Padiri Simons azashyingurwa ku wa mbere,tariki ya 31 Kanama 2020 mu kigo cy’imfubyi yashinze cya Cyotamakara nk’uko yabyifuje akiriho.

6 Responses
Diyoseze Gatolika ya Butare n’igihugu bibuze Padri w’intangarugero, Pierre Simons
Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi Ikomeze abe bose n’abamukunda.

Padiri Pierre Simons yadutoje urukundo nubumuntu mutitwe nange ndumwe mumbuto za padiri Pierre Simons twaritukirikumwe na Padiri, mubuzima Bea padiri Pierre Simons ntiyigeze yifuza kuba yasiga abanabe murakoze Tivuze ibyumubyeyi wacu padiri Pierre Simons bwarinda bucya ntazatuvakumitima Murakoze