Abarwanyi bo mu mutwe wa Thomas Lubanga witwa Convention pour la révolution populaire bagaragaye ahitwa Iga-Barrière, muri Teritwari ya Djugu, ku wa Mbere, itariki ya 23 Ugushyingo 2026.
Amakuru aturuka muri ako gace aravuga ko abarwanyi b'umutwe wa CRP bagaragaye mu gace ka Iga-Barrière juwa Mbere, nyuma y'umunsi wose w'imirwano hagati y’Ingabo za Leta (FARDC) na CRP.
Agace ka Iga-Barrière gaherereye ku birometero 25 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
