X4GJYRXEYBE5BL6LVF2TUXGOOY_copy_1000x562

Doha, Genève na Washington: Ni nde uyoboye dosiye ya AFC/M23 ?

Sangiza iyi nkuru

Dosiye ya M23 ntiyahinduriwe umujyi, ahubwo yahinduriwe imiterere yayo. Doha ikomeje kuba umuyoboro wa politiki hagati ya Kinshasa na M23.

Inzira y’amahoro hagati ya AFC/M23, yagiye ica mu nzira zigoranye za Afurika aho yasangaga hari ibihugu bifitemo inyungu, bityo ibiganiro ntibigere ku ntego.

Doha yagaragaye nk’umuyoboro mukuru w’ibiganiro bya politiki hagati ya Kinshasa na AFC/M23, Washington iba ahacurirwa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo.

Genève ikomeje kugaragara nk’ahantu hashobora gukoreshwa mu kurengera ubutabazi ku basivili ndetse no gucunga neza amakimbirane atarakemurwa muri politiki.

Mu by’ukuri, ni nde uyu munsi ufite ububasha ku kibazo cya M23?

Doha iracyari izingiro ry’ibiganiro bya politiki

Mu nyandiko no mu bikorwa, Doha iracyari izingiro rya politiki iganisha ku masezerano ya burundu. Muri Qatar ni ho hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro rusange ku ya 15 Ugushyingo 2025 hagati ya Congo na AFC/M23, yatanzwe nk’ishingiro ry’amasezerano yuzuye.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wishimiye ku mugaragaro iyi nyandiko nk’intambwe ikomeye, wibutsa ko Qatar ikomeje kuba ihuriro ry’ibanze ry’ibiganiro bitaziguye hagati ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23.

Umuryango w’Abibumbye i Genève wemeye mu ntangiriro za Gashyantare ko Qatar ikomeje gufasha ibiganiro hagati ya Congo na M23, mu gihe wanashimaga intambwe yari imaze guterwa mu guhagarika intambara.

Mu yandi magambo, Doha ikomeje kugenzura ibiganiro bya politiki.

Mu gihe cyose Kinshasa na AFC/M23 bikomeje gusinya amasezerano ashingiye ku guhagarika intambara, Qatar izakomeza kuba umuyobozi w’inzira itaziguye y’ibiganiro.

I Doha ni ho ibibazo bikomeye birimo kwitabwaho: politiki n’igisirikare cya M23, kugarura ubutegetsi bwa Leta mu duce twigaruriwe, kugarura umutekano, gutahuka kw’abakuwe mu byabo ndetse n’ahazaza ha AFC/M23.

Washington, Izingiro mu kibazo nyamukuru

Nubwo Doha ikomeje kuyobora ibiganiro, Washington irushaho kugira uruhare mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano. Dipolomasi ya Amerika izakomeza kuzuzanya n’iya Qatar, kuko amasezerano ya Washington agomba kuzuzanya n’azava i Doha.

Gusa, ibihano Washington ishyira ku Rwanda akenshi bigaragaza ko idashyize imbere guherekeza amasezerano hagati ya Kigali na Kinshasa, ahubwo ko ishyize imbere ko ashyirwa mu bikorwa ku ngufu.

Aha ni ho haboneka impinduka nyazo mu mikorere y’ibiganiro: Doha iraganira, mu gihe Washington ihatira. Qatar ifungura umwanya w’ibiganiro, Amerika igatanga igitutu binyuze mu bihano.

Mu kibazo kigoye nk’icyo mu burasirazuba bwa Congo, ubu bushobozi bwo gukoresha igitutu akenshi Washington ibubonamo uburemere buruta ubw’ubuhuza ubwabwo, nubwo iyi nzira nayo idatanga umusaruro urambye.

Genève si umusimbura wa Doha, ni ahantu ho gukemura amakimbirane

Kugaragara kwa Genève mu biganiro bijyanye n’intambara ya M23 bituma bamwe bumva ko habayeho impinduka mu mishyikirano. Siko biteye, kuko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Genève yasimbuye Doha nk’urubuga rwa politiki.

Ibimenyetso bigaragaza ko Genève ishobora kuba ahantu ho gukemura amakimbirane, hibanda ku butabazi, ku rwego rwa tekiniki no ku buryo busanzwe bwo gucunga ibibazo.

Genève izobereye muri dipolomasi mpuzamahanga, amategeko arengera ikiremwamuntu, inzego za Loni, imiryango itegamiye kuri Leta, kurengera abasivili, ibikorwa by’ubutabazi no kuganira n’imitwe yitwaje intwaro.

Kuba Loni i Genève ikurikiranira hafi ibi bibazo kandi igashima intambwe yatewe i Doha, mu gihe inagaragaza ko umutekano ukomeje guhindagurika, bigaragaza ko uyu mujyi ari indorerezi n’umuhuza wa tekiniki kurusha kuba ikigo cy’ukemurampaka wa politiki.

Muri ubu buryo, Genève ntabwo ifata inzira nyamukuru yo gukemura amakimbirane ya politiki. Iyo ibiganiro bya politiki bihagaze cyangwa bigoranye, hafungurwa inzira za tekiniki kugira ngo haboneke ibisubizo by’ingenzi.

Urugero ni nko gutuma ubutabazi bugera ku babukeneye, kurinda abasivili no kubahiriza amategeko agenga intambara. Ibi bikunze kubaho iyo ibiganiro birambiranye, abunzi bagashaka ubundi buryo bwo kurengera abaturage.

Umwanzuro ni uko ku ngingk y’uyoboye ibiganiro, biragaragara ko Doha ikomeje kuba inzira nyamukuru y’ibiganiro bya politiki, Washington ikaba nk’umusifuzi ushyira igitutu ku mpande zihanganye, mu gihe Genève n’ubwo idasimbura Doha, ifasha mu rwego rwa tekiniki n’ubutabazi mu gihe amahoro yuzuye ataraboneka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *