Abantu benshi bakunda kurya amafunguro asanzwe amenyerewe nk’atera imbaraga gusa ntibite ku yandi arimo izindi ntungamubiri zitandukanye.

Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe akamaro k’urubugo cyangwa urubuto rwa Cucumber.
Abantu benshi ntibazi akamaro k’uru ruboga ariko abahanga mu by’imirire batanga inama zo kururya byaba mbere y’amafunguro cg na nyuma yaryo.
Reka turebere hamwe imimaro 5 ya Cucumber
- Cucumber ifasha uwayiriye kutangirika k’utunyangingo ku buryo uwayiriye yumva amerewe neza ku buryo imufasha no kumurinda indwara.
- Cucumber ifasha kongera amazi mu mubiri cyane cyane abadakunda kuyanywa, kuzirya biba ari igisubizo kuko ibika 40% by’amazi tubona mu mafunguro atandukanye.
- Cucumber ifasha kuringaniza isukari mu mubiri n’ibindi bishobora kunaniza imikorere y’impyiko ku buryo umuntu ashobora no kutagira umujagararo w’ubwonko.
- Cucumber ifasha umuntu kutagira impatwe mu gihe igogorwa ritagenze neza. Abarya uru rubuto bavuga ko iyo wayifashe nka salade igogora rigenda neza ku buryo iyo ugiye mu bwiherero utagira ikibazo.
- Umuntu wariye Cucumber usanga imufasha kubungabunga uruhu rwe, ku buryo ishobora no kumufasha kutabyimbirwa no kugabanya uburibwe.


