Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 47 abayeho atazi se umubyara, Umunyarwandakazi Dr Uwimana Christine uba mu Busuwisi, yabashije kumenya se abifashijwemo n’Ijwi rya Amerika, aho yemeza ko kuri ubu yishimiye ko amateka ye yuzuye.

Nyina wa Dr Christine witwa Agnes Kabarenzi, yapfiriye muri Gereza ya Ruhengeri, aho yafungiwe amaze gutabwa muri yombi nyuma ya kudeta yagejeje ku butegetsi Perezida Juvenal Habyarimana ku butegetsi mu 1973.

Kabarenzi wakoraga mu bitaro bya CHUK i Kigali yafunzwe afite imyaka 24 y’amavuko ku mpamvu zitaramenyekana. Mu 1973 yari amaze imyaka ibiri arangije mu ishuri Mbonezamubano rya Karubanda. Uyu niwe mukobwa wenyine wafunganwe n’abandi bageraga muri 60 icyo gihe.

Kugeza n’ubu hibazwa impamvu nyina wa Dr Christine yafunzwe atarigeze akora politiki, agafungirwa muri special nta cyaha yakoze, akicwa urubozo kugeza ashizemo umwuka nyuma y’iminsi 52 atarya.

Yafunzwe atwite inda y’amezi atatu, abyarira muri gereza, ariko umwana we, waje kuba Docteur Uwimana Christine, yabashije gusohorwa muri gereza arererwa mu wundi muryango arakura.

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wakoze iperereza avuga ko nubwo uyu yabashije kumenya nyina nabwo ku ifoto, yakuze nta kanunu ka se, nta mazina ye ndetse n’anagafoto byibuze. Bituma akurana ako gahinda, nyuma yagize amahirwe yo kurerwa n’umuryango wamuhaye urukundo rudacagase afata nk’ababyeyi be. Mama we wamureze yapfuye mbere ya 1994 hanyuma papa we nawe yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuntu afata nka murumuna we (wabyawe n’ababyeyi bamureze) bakuranye avuga ko yamenye ko Christine batava mu nda imwe nyuma y’igihe kirekire.

Ati: “Nitwa Tuyishime Bernadette, murumuna wa Dr Uwimana, ndubatse mba mu Bubiligi…njye nabyirutse rwose numva ko Christine ari mukuru wanjye kandi na n’ubu rwose ni mukuru wanjye.”

Umubyeyi wamusigaranye, Nyakwigendera, Anastasia Nyirahabimana, akaba nyina wa Tuyishime, ngo ni umubyeyi warangwaga n’impuhwe nyinshi n’urukundo, ku buryo iyo Uwimana yibutse ukuntu umuntu wari umukobwa icyo gihe atarashaka yemeye kurera uruhinja rutari urwe, amarangamutima amufata akarira.

Ati: “Mama wandeze yari intwari, yari umugabo, nk’uko mu Kinyarwanda bishatse kuvuga…yari umuntu ugusezeranya ikintu kandi akagikora, nta buryarya, rwose…yari indahemuka, ntiyataga umwanya mu bidafite agaciro, kandi yagiraga kwihangana gukomeye. Kuvuga rero ngo yagiraga urukundo byo sinabitindaho kuko ndiho. Kubona umukobwa w’inkumi utarashaka, utarabyara yiyemeza kurera uruhinja…”, aha niho agera ikiniga kikamufata agasaba imbabazi umunyamakuru akamukoza mbere yo kongeraho ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.

Mu biganiro yateguraga, umunyamakuru Venuste Nshimiyimana, yifuje kumenya umubyeyi wa kabiri wa Dr Uwimana, ari we se umubyara.

Yifashishije umwe mu bavandimwe be ba hafi, yasabye ikigo kabuhariwe mu gupima amasano hagati y’abantu, Unité de génétique forensique cy’i Lausanne mu Busuwisi, bakora ibizamini.

Ibisubizo byaje byerekana se wa Christine uwo ari we, Ijwi rya Amerika ribitangaza mu kiganiro Murisanga.

Nyuma yo kumenya aya makuru yabajijwe uko yayakiriye asubiza agira ati: “Mfite amarangamutima menshi, Venuste uravuze uti nguhaye ikaze mu muryango w’abana bavutse bakamenya ababyeyi babo. Kuri njyewe, ni nk’aho nongeye kuvuka. Mfite rwose amarangamutima menshi…iyo umuntu afite amarangamutima menshi abura amagambo yo kuvuga ngo abe yasobanura ibyishimo mfite muri njyewe.”

Dr Christine avugako itariki ya 20 Ugushyingo 2020, ubwo yakiraga ibisubizo bya ADN, ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe, kuko atarafungura urupapuro ngo asome yahinze umushyitsi akumva agiye kwikubita hasi akigira inama yo kubanza kujya kwiherera akarusoma wenyine mbere yo kubibwira abana be.

Yasabye abandi bana batazi ba se cyangwa ababyeyi babo kwegera ababakuriye bakababaza kuko ari uburenganzira bwabo kandi n’amategeko abibemerera.

Ati: “Ni igitangaza koko! Ubu nshimishijwe cyane no kubwira abanyumva no kubwira abo bana bose ndi kubwira, y’uko ndi umukobwa wa Kabarenzi na Nyiribakwe.”

Nubwo se umubyara ari we Nyiribakwe, byibuze ashimishwa nuko yamenye amazina ye akaba yishimira kubivuga yemye nta gushidikanya.

Nyiribakwe wabaye Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’abakozi ba Leta, nawe ni umwe mu baguye muri Gereza ya Ruhengeri aho na nyina wa Christine yapfiriye.

Dr Christine Uwimana ubu abarizwa mu gihugu cy’u Busuwisi aho yashakanye na Marc Pidoux. Abakurikiye iki kiganiro bakomeje gushima iki gikorwa Voa yakoze kugeza naho ikora ADN.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    Muraho? Nshimishijwe niyi nkuru yuyu mubyeyi. Gusa njye pfite ikibazo pfite imyaka 26. Namenye aho mvuka 05/05/2020. Papa ngo yapfuye 1998 Ariko umuryango wiwe waranyanze. Negereye ubuyobozi bumbwira ko narengeje imyaka. Mupfashe mumpe inzira zuko nakemurirwa ikibazo dore ko ntanahantu ubu mbaruye. Kandi nshumbikirwa nabagiraneza.

    1. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
      Mwiriwe neza? Mwatwandikira kuri 0787742681 (SMS cyangwa WhatsApp) tukabafasha.

    2. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47

  3. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    Yoooh Christine disi biranshimishije,Dr Christine yize secondaire mu Byimana,ari umwana ntabona uko mvuga ngo mubyumve,yitonda,agira impuhwe,agira urukundo,yitaanga,akunda abarwayi,akunda gusenga,twari tubizi ko ari imfubyi,ariko ntitwari tuzi uko byagenze disi,gusa Imana ishimwe.

    1. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
      Chantal wambwiye niba Christine yarize primaire mu Rugunga. Nabuze inshuti yanjye yitwaga uko. Kandi nawe yari imfubyi.Gusa izindi details zose ntabwo nzifite kuko twari abana.Njye navuye mu Rugunga njya Groupe scholaire officiel ubwo tuba dutandukanye dutyo… abaye ariwe byanshimisha. Merci

    2. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
      Chantal wambwiye niba Christine yarize primaire mu Rugunga. Nabuze inshuti yanjye yitwaga uko. Kandi nawe yari imfubyi.Gusa izindi details zose ntabwo nzifite kuko twari abana.Njye navuye mu Rugunga njya Groupe scholaire officiel ubwo tuba dutandukanye dutyo… abaye ariwe byanshimisha. Merci

  4. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    Yoooh Christine disi biranshimishije,Dr Christine yize secondaire mu Byimana,ari umwana ntabona uko mvuga ngo mubyumve,yitonda,agira impuhwe,agira urukundo,yitaanga,akunda abarwayi,akunda gusenga,twari tubizi ko ari imfubyi,ariko ntitwari tuzi uko byagenze disi,gusa Imana ishimwe.

  5. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    Ndunva Christine nawe twenda kugira amateka asa,nubwo njye nabuze uko nkoresha ADN

  6. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    Ndunva Christine nawe twenda kugira amateka asa,nubwo njye nabuze uko nkoresha ADN

  7. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    mwaramutse, christine ndumva dufitanye isano kandi rwahafi kuko njye ndi umwuzukuru wa nyilibakwe Godefroid, papa akaba yitwa nyilibakwe clement umwana wa nyilibakwe godefroid mwakoze kubwamakuru mujyenda mutugezaho nuko mugenda muhuza i miryango Murakoze.

  8. Dr Christine Uwimana amenye umubyeyi we nyuma y’imyaka 47
    mwaramutse, christine ndumva dufitanye isano kandi rwahafi kuko njye ndi umwuzukuru wa nyilibakwe Godefroid, papa akaba yitwa nyilibakwe clement umwana wa nyilibakwe godefroid mwakoze kubwamakuru mujyenda mutugezaho nuko mugenda muhuza i miryango Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *