Dr. Denis Mukwege yasabiye u Rwanda ibihano kwa Papa

Sangiza iyi nkuru

Umunye-Congo Dr. Denis Mukwege wigeze gutwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yasabiye u Rwanda ibihano arushinja gutera igihuhu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.

Ibi bihano Mukwege yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022, ubwo yagiranaga ibiganiro byihariye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Ni ibiganiro byabereye i Vatican, mbere y’uruzinduko Papa ateganya kugirira muri Congo mu minsi iri imbere.

Ku bwa Mukwege nk’uko Radio Okapi yabitangaje, uruzinduko rwe i Vatican ni umugisha udasanzwe kuri we.

Uyu mugabo usanzwe ari umuganga yavuze ko yishimiye kuba yarashoboye guhura n’umuntu yita ko afite ukwizera, umunyamahoro uharanira ubutabera no kuba umwe kw’abatuye Isi kandi wita ku bibazo byinshi mu buryo bwihariye.

Yavuze ko Kiliziya Papa akuriye izagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Ati: “Nizera ko ijambo ry’ubuhanuzi rya Kiliziya rishobora kugira impinduka nini cyane. Kiliziya ryicecekera mu gihe abantu bababaye iba ari Kiliziya itari mu mwanya wayo. Bityo ndatekereza ko uruhare rukomeye rwa Kiliziya ari ukubabarana n’abababaye.”

“Nibwira ko uruzinduko rwa Papa ruri mu rwego rwo kubabarana n’abanye-Congo bababaye, kandi ko ijwi ry’ubuhanuzi bwa Kiliziya rishobora guhindura byinshi cyane.”

Mukwege yakomeje avuga ko ruriya ruzinduko rugaragariza abanye-Congo icyizere no kwifatanya na bo Papa abagaragariza, nyuma y’imyaka irenga 25 bateseka.

Yavuze ko yiteze ko ruzafasha Isi gusobanukirwa ibibazo abanye-Congo bamaze igihe babamo.

Yunzemo ati: “Twizeye kandi ko binyuze mu masengesho ye ndetse n’ijwi rye, ashobora gutanga ubufasha mu guhagarika aya makuba, amahirwe twavuga ko ari make hano i Burayi.”

Biteganijwe ko ku wa 31 Mutarama 2023 ari bwo Papa Francis azagera i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

    1. Dr. Denis Mukwege yasabiye u Rwanda ibihano kwa Papa
      Nonese kotuziko kiriziya gaturika ariyonkuru ugirango ninde warangiza ibyo bibazo?

    2. Dr. Denis Mukwege yasabiye u Rwanda ibihano kwa Papa
      Nonese kotuziko kiriziya gaturika ariyonkuru ugirango ninde warangiza ibyo bibazo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *