Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ni inama yitezwemo kwemerezwamo Umunyamabanga Mushya w’uyu Muryango usimbura Umurundi, Libérat Mfumukeko, usoje manda ye.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka Isi. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’uyu muryango niwe wayiyoboye.
Abakuru b’ibihugu barimo Gen Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Uhuru Kenyatta wa Kenya bari mu bitabiriye iyi nama, mu gihe Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yari ahagarariwe.
Mu biri ku murongo w’ibyigwa usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunya-Kenya, abakuru b’ibihugu baraniga kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.
Inama Kandi iraniga ku ngingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


