Umunya-Kenya Peter Mathuki ni we wemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), asimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko, usoje manda ye.
Mathuki wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubucuruzi ya EAC, yemerejwe mu nama ya 21 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya, abakuru b’ibihugu baraniga kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.
Inama Kandi iraniga ku ngingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


