Bwiza
ads

EAR: Minisitiri w'Intebe yitabiriye umuhango wo kwimika Archbishop Dr.Gahima

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 25 Ukwakira 2026 saa 12:43
Iminota 1 yo gusoma
EAR: Minisitiri w'Intebe yitabiriye umuhango wo kwimika Archbishop Dr.Gahima

Itorero rya Anglican mu Rwanda (EAR), kuri iki Cyumweru ryimitse Umuyobozi Mukuru mushya wa Angilikani mu Rwanda (Archbishop) Dr.Gahima Manasseh, usimbuye kuri uyu mwanya Archbishop Dr.Laurent Mbanda.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva hamwe n'abandi bayobozi mu nzego za Leta zitandukanye, bari mu bitabiriye umuhango wo kwimika Umuyobozi mushya wa EAR

Musenyeri Dr Manasseh Gahima, yari asanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, akaba yaratorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda mu kwezi gushize ( Nzeri), yemejwe n'inama nkuru y’abayobozi b’Itorero Angilikani mu Rwanda, yabereye ku cyicaro gikuru cyaryo mu Mujyi wa Kigali.

Bwiza News

Muri Werurwe 2026, Dr Gahima, umubyeyi w'abana 8, yari yatorewe kuyobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda (CPR).

Icyo gihe, gutorerwa uwo mwanya byatumye izina rye ritangira kuvugwa cyane mu bashoboraga gusimbura Dr Laurent Mbanda ku buyobozi bw’Itorero rya Angilikani mu Rwanda.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.