Umuherwe Elon Musk yatangaje ko Leta ya Amerika ishobora kuba ari yo yihishe inyuma y’umuvuduko ntarengwa zimwe mu ntwaro za Ukraine zishobora kugenderaho kandi zigakomeza kuba ziri ku muyoboro wa internet wa Starlink wa kompanyi SpaceX.
Internet ya Starlink yifashishwa cyane na Ukraine mu kuyobora indege nto zayo z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ‘drones’) mu kurasa mu Burusiya ndetse no mu kurinda ikirere cyayo, ariko mu ijoro ryo ku wa Kabiri Ukraine yavuze ko ibipimo ntarengwa bishya bitari byitezwe byari birimo kubangamira “ubutumwa” bwayo bwo ku rugamba.
Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yemera ko ibyo bipimo ntarengwa bitabayeho gutyo gusa ndetse ko bifitanye isano n'umwuka mubi mushya wadutse mu mubano wa Ukraine na Amerika.
Ku ruhande rwe, Musk yavuze ko Starshield, umuyoboro ukora nka Starlink ariko wo ku rwego rwa gisirikare, ugenzurwa na Leta ya Amerika, kandi ko “ibipimo ntarengwa ku muvuduko ibyo ari byo byose cyangwa ikoreshwa iryo ari ryo ryose bifatwaho icyemezo n'Igisirikare cya Amerika ndetse ubwo bikaba bivuze ko ari Perezida wa Amerika.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Musk yari arimo gusubiza ku kwingingwa n’abategetsi bo muri Ukraine bamusabaga gusubizaho iyo murandasi (internet) yose, barimo na Zelensky wabwiye ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ati: “Nizeye ko ari ikosa [ryabayeho], wenda ni ikibazo kinini cyane cya tekinike. Simbizi, ariko turimo gusaba ... gusubizaho.”
Ku wa Kabiri nijoro, Starlink yashyizeho umuvuduko ntarengwa wa kilometero 160 ku isaha (160km/h), ibyo bikaba bisobanuye ko intwaro iyo ari yo yose igendera ku muvuduko urenze uwo itakaza internet ifatira kuri uwo muyoboro.
Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Mykhailo Fedorov yavuze ko kugeza ku wa Gatatu nimugoroba, uwo muyoboro wa internet wari wasubijweho mu buryo bucagase.


