Bwiza

Espagne yemereye FARDC intwaro

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026 saa 17:52
Iminota 1 yo gusoma
Espagne yemereye FARDC intwaro

1308322

Espagne yatangaje ko igiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu kongerera ubushobozi ingabo zayo, FARDC, binyuze mu mahugurwa y’imitwe yihariye, ubufasha mu bikoresho bya gisirikare ndetse no mu gucunga umutekano w’ikirere n’inzira z’amazi.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye i Kinshasa ku wa 1 Ukwakira 2026, yahuje Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu n’Abahoze ari Abasirikare muri RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, na Ambasaderi wa Espagne muri RDC, Maria del Carmen Orejas.

Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo gushimangira no kuvugurura ubushobozi bw’ingabo za RDC, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare, ubufasha mu bikoresho n’imitunganyirize y’ubwikorezi bwa gisirikare.

Ubufatanye kandi buzibanda ku kongerera RDC ubushobozi bwo gucunga inzira z’ingenzi z’itumanaho n’ingendo, zirimo ikirere n’inzira z’amazi.

Minisitiri Guy Kabombo yavuze ko Guverinoma ya RDC ifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa vuba iyi mikoranire.

Ibi bije mu gihe RDC ikomeje gahunda yo kuvugurura no kongerera ubushobozi FARDC, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku ruhande rwa Espagne, Ambasaderi Maria del Carmen Orejas yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa RDC.

Espagne kandi yongeye kwizeza RDC ubufasha bwayo mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’umutekano muke, cyane cyane mu bice by’uburasirazuba.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.