Ikipe ya Espoir FC yamaze gusezerera abakinnyi bane mu bo yari yasinyishije mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022, nyuma yo kunanirwa kuyiha umusaruro yari ibitezeho.
Iyi kipe y’i Rusizi yasezereye aba bakinnyi nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi yonyine inganya na Marines FC bakurikiranye.
Abakinnyi Espoir yirukanye kuri uyu wa Gatanu barimo rutahizamu Bigirimana Issa, mugenzi we Drissa Dagnogo ukomoka muri Mali, myugariro Munezero Fiston cyo kimwe na Byumvuhore Trésor.
Aba bakinnyi uko ari bane bose banyuze mu kipe ya Rayon Sports.
Espoir FC yatandukanye n’aba bakinnyi, nyuma y’igihe gito inirukanye Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wayo mukuru na we wazize umusaruro mubi.


