Etincelles FC yabonye umutoza mushya w’Umwongereza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, yemeje ko yamaze gusinyisha Umwongereza, Callum Shaun Selby, nk’umutoza wayo mushya ugomba kuyitoza mu mwaka utaha w’umukino.

Iyi kipe y’i Rubavu yemeje ko Callum yayisinyiye amasezerano yo kuyitoza y’umwaka umwe.

Etincelles ibinyuranyije kuri Twitter yagize iti: ” Callum Shaun Selby yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe natwe. Uyu mutoza w’Umwongereza azahabwa inshingano zo gutoza ikipe ya mbere kandi ashyize imbere gahunda yo guteza imbere abakinnyi bakiri bato bari mu bitabo byacu.”

Mu byo Ikipe ya Etincelles FC yasabye uyu mutoza BWIZA yamaze kumenya, harimo ko agomba gutsinda byibura imikino itatu muri itandatu ya mbere ya shampiyona, hanyuma akarangiza imikino ibanza byibura ikipe ya Etincelles FC ifite amanota 35 kuri 45.

Urubuga rwa LinkedIn rugaragaza ko umutoza Callum Shaun Selby yanyuze mu kipe ya Barnsley FC ibarizwa muri shampiyona y’ikico cya kabiri mu Bwongereza, akaba yari umutoza w’ikipe yayo y’abakiri bato.

Etincelles FC si yo kipe ya mbere mu karere agiye gutoza, kuko yananyuze mu kipe ya Villa Sports Club yo mu gihugu cya Uganda aho yari umuyobozi wa Football (Director of Football).

Yinjiye muri Etincelles FC asimbura umutoza Bizimana Abdu bita Bekeni wayisezeyemo muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yo kunanirwa kwikorera ibibazo by’ingutu byari biyugarije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *