EU yemereye Ukraine inkunga y’arenga miliyari 5 USD mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi
ukomeje gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare, aho Kugeza ubu wayemereye inkunga ya miliyari 5.48 mu rwego rwo guhangana n’Uburusiya.

Ni mu gihe ba ambasaderi b’ibihugu 27 bigize uyu muryango bemeye kuvugurura ikigega cyagenewe kubumbatira amahoro ku mugabane w’Uburayi.

Byanzuriwe mu nama yabereye mu Bubiligi nyuma y’amezi y’impaka za bimwe mu bihugu bikomeye muri uyu muryango harimo Ubufaransa n’Ubudage.

Ku rubuga rwa Twitter ( X)Josep Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko uko byagenda kose Uburayi buzakomeza gutera inkunga Ukraine.

Perezida wa Ukraine Zelesky aherutse gutangaza ko abasirikare be barenga 31000 bamaze kwicirwa mu Ntambara ihuje iki gihugu n’Uburusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *