Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, yaraye isezerewe mu irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsindwa n’u Busuwisi kuri penaliti 5-4.
Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 ya kamarampaka yarangiye rwabuze gica, kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3.
U Bufaransa bwasezerewe butarenze 1/8 cy’irangiza, mu gihe bwahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana Euro y’uyu mwaka. Ni nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa muri 2016, nyuma y’imyaka ibiri bukegukana Igikombe cy’Isi.
Imbere y’abafana 22,642 bari bateraniye muri Stade ya International Arena yo mu mujyi wa Bucharest muri Romania, umunota wa 15 w’umukino wari uhagije ngo Abasuwisi bafungure amazamu, ku mupira wari uturutse muri koruneri bikarangira rutahizamu Haris Seferovic awuteretse mu izamu n’umutwe.
Ni igitego cyakurikiwe n’igitutu gikomeye ku ruhande rw’Abafaransa, gusa bananirwa kucyishyura mu minota 30 yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire.
Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyatangiranye igitutu ku ruhande rw’Abafaransa, gusa u Busuwisi bwacishagamo bukabaca mu rihumye birangira bubonye penaliti ku munota wa 53.
Iyi penaliti yashoboraga guhita irangiza burundu icyizere cy’Abafaransa, yatewe na rutahizamu Ricardo Rodriguez, gusa iza gukurwamo n’umunyezamu Hugo Loris.
Iminota ine yari ihagije ngo u Bufaransa bwari bwakomeje kwisirisimba imbere y’izamu ry’Abasusuwisi bwishyure binyuze kuri Benzema, yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 59.
Abafaransa babonye igitego cya gatatu ku munota wa 75 binyuze kuri Paul Pogba wari urekuriye ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina.
Ku benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru babonaga ko u Bufaransa buhise bukomeza, gusa ku ruhande rw’Abasuwisi si byo bibwiraga kuko bumvaga bishoboka.
Nyuma yo kudacika intege bagakomeza gusatira, Abasuwisi batsinze igitego cya kabiri ku munota wa 81 binyuze kuri Mario Gavranovic wari urekuye umutwe uremereye mu izamu, yongeramo igitego cya gatatu ku munota wa 90 binyuze ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Nyuma yo kurangiza iminota 90 amakipe yombi anganya ibitego 3-3, byarangiye nta kipe ibonye ikindi gitego biba ngombwa ko hiyambazwa za penaliti.
Cyakora cyo u Bufaransa muri iyi minota ya kamarampaka bwari bwagiye bubona uburyo bukomeye cyane, burimo nk’ubwa Kingsey Koman wateye umutambiko w’izamu ndetse na Olivier Giroud cyo kimwe na Benjamin Pavard.
Abafaransa binjije penaliti zabo binyuze kuri Paul Pogba, Olivier Giroud, Presnel Kimpembe na Marcus Thuram; mbere y’uko Kylian MbappĂ© ahusha iya nyuma yakuwemo n’umuzamu Sommer wigaragaje cyane.
U Busuwisi buzahurira muri 1/4 cy’irangiza na Espagne yabigezeho nyuma yo gusezerera Croatia iyitsinze ibitego 5-3; mu mukino na wo wiyambajwemo iminota 30 y’inyongera.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


