Faiq Bolkiah, umukinnyi wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubabajije umukinnyi w’umupira wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi, bahuriza ku mazina abiri ariyo Cristiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi.

Uwavuga aba bombi yabishingira kuba bamaze imyaka ibarirwa mu icumi bayoboye Isi muri ruhago, ndetse bakaba bari no ku isonga mu bakinnyi bahembwa agatubutse.

Ikiriho ni uko muri aba babiri nta n’umwe uza imbere ku Isi mu bakina umupira w’amaguru bafite agatubutse, kuko Faik Bolkiah wa mbere afite umutungo ukubye incuro zirenga 20 iy’umwe hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Faiq Bolkiah w’imyaka 21 y’amavuko, kuri ubu akinira ikipe ya Leicester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Forbes Magazine igaragaza ko uyu musore afite imitungo ibarirwa muri miliyari 20 z’amadorali y’Amerika, mu gihe iya Cristiano Ronaldo ibarirwa muri miliyoni 460 z’amadorali. Lionel Messi ufatwa nk’umukinnyi wa gatatu ukize ku Isi we afite imitungo ibarirwa muri miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.

Faiq Bolkiah, akomoka mu gihugu cya Brunei kiri mu bikungahaye kuri Peteroli, akaba ari na Kapiteni w’ikipe ya kiriya gihugu.

Uyu musore ni umuhungu wa Jefri Bolkiah, igikomangoma cyo muri Brunei, akaba kandi afitanye isano na Hassanal Bolkiah, Sultan wa Brunei uri mu baherwe bakomeye ba kiriya gihugu cyo muri Aziya yo hagati no ku Isi muri rusange.

Kuba uyu musore akomoka mu muryango w’abanyamafaranga, ni byo bimugira umukinnyi wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi, bikamutandukanya n’abandi bakinnyi bageze ku byo bafite bahereye ku busa.

Leicester City imuhemba abarirwa muri $1,000 ku cyumweru ndetse afite n’inkunga ahabwa n’uruganda rwa Nike, gusa aya mafaranga ni nk’agatonyanga mu nyanja y’ayo akorera mu muryango we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *