Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abasirikare badasanzwe babarirwa muri 500 ari bo u Rwanda rwohereje ku butaka bwa kiriya gihugu guha umusada inyeshyamba za M23.
FARDC yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryasohowe na GĂ©nĂ©ral de Brigade Sylivain Bomusa Ekenge, Umuvugizi wungirije wayo akanaba Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC yemeje ko aba basirikare bari ku butaka bwayo, nyuma y’icyumweru kirenga yerekanye abasirikare babiri b’u Rwanda yavuze ko yafatiye ku butaka bwayo bagiye guha umusada inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye mu mirwano na yo.
Igisirikare cy’u Rwanda mu itangazo giheruka gusohora, cyavuze ko aba basirikare bombi bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR ubwo bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
RDF yavuze ko bashimuswe nyuma y’uko Ingabo za Congo zari zimaze kurasa ibisasu mu turere twa Musanze na Burera bigakomeretsa abantu benshi ndetse bikagira byinshi byangiza.
Gen Ekenge mu itangazo ryasohowe ku wa Gatatu Tariki ya 08 Kamena, yavuze ko nyuma y’uko FARDC itaye muri yombi abasirikare babiri b’u Rwanda, rwahise ruhindura impuzankano y’abo basirikare mu rwego rwo guhisha ko Igisirikare cyarwo kiri ku butaka bwa Congo “ku ruhande rw’ibyihebe bya M23.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwohereje mu nce za Tchanzu abasirikare 500 bo mu mutwe udasanzwe, bose bambaye impuzankano nshya y’ibara ry’icyatsi cyijimye ndetse n’ingofero (Casques) z’ingabo zarwo zidasanzwe.”
Ekenge yavuze ko “M23 ibifashijwemo n’u Rwanda” iheruka kugaba igitero ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwa MONUSCO ahitwa Muhati mu Rutshuru, gikomerekeramo abasirikare batatu b’abanya-Tanzania barimo umwe wakomeretse bikabije.
Yavuze ko iki gitero kiza gikurikira icyo nanone inyeshyamba za M23 zagabye kuri kajugujugu ya MONUSCO mu minsi ishije ubwo yahanurwaga irimo abantu umunani.
U Rwanda hagati aho rwakunze kwamagana ibirego birushinja gufasha M23, rukavuga ko amakimbirane uriya mutwe ufitanye na Leta ya Kinshasa ari ay’abanye-Congo adafite aho ahuriye na rwo.
M23 na yo ivuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose buturutse i Kigali ihabwa.


