Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n'iz'u Burundi (FDNB), zagiriye ibibazo bikomeye mu duce twa Mukoko na Nyaruhinga two mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, ubwo zari ziduhanganiyemo n'iz'ihuriro rya FRN.
FRN yemeje aya makuru biciye muri Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho, umwe mu mitwe ya gisirikare igize ririya huriro.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, yakoresheje imvugo ikarishye avuga ko ibyo Ingabo za RDC n'u Burundi zaboneye muri turiya duce ari nk'ibyabaye ku mbwa yiganye inka kunnya mu rugo bakayica umugongo.
Ati: “Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo, ikubitwa izak’abwana. Clochards zaba DD na FARDC ibyo ziboneye Mukoko na Nyaruhinga!! Ntacyo mvuze!. Vive FRN.”
Mu bundi butumwa Rugabo yanditse kuri X, yavuze ko ingabo z’ihuriro rya Kinshasa na Gitega zarimo kugana ku birindiro bya FRN biherereye Kuwamabuye.
Yavuze ko ingabo za FRN zari zamaze kuryamira amajanja byo ku rwego rwo hejuru, kandi ko zari ziteguye guhangana n'ibitero by'umwanzi.
Col. Rugabo yashimangiye ko "FRN irizeza abaturage ko imitwe yacu izarwanirira ibirindiro byayo ishikamye kandi igaha umwanzi isomo rizamuca intege zo kongera guhanyanyaza.”


