20260330_064657

FARDC yaba yatangiye guhiga abafatanyabikorwa bayo ba FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umitwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa.

Ni ibikorwa Ychaligonza avuga ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026.

Ibitangazamakuru bikorera mu murongo wa Leta ya RDC bivuga ko ku Cyumweru uriya Jenerali akigera ku kibuga cy’indege cya Bangboka, yahise yerekeza mu kigo cya gisirikare cyitiriwe Général Bauma, aho bivugwa ko habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro biriya bikorwa.

ACTUALITE.CD yasubiyemo Lt. Gen Ychaligonza Jacques avuga ko “ku bushake cyangwa ku gahato, bagomba (aba FDLR) gushyira intwaro hasi. Ntidushaka kumena amaraso… bagomba kwitanga bagasubira iwabo mu Rwanda. Congo si ho iwabo.”

Kinshasa ivuga ko icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byiswe ibyo guhiga FDLR cyogushishikariza abarwanyi b’uriya mutwe cyarangiye neza, ndetse yijeje ko abazitanga bazajyanwa i Kisangani kugira ngo bahacumbikirwe by’agateganyo.

Gen. Ychaligonza yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uyu musirikare kandi yijeje ko umutekano w’abazitanga uzacungwa neza, kuko iki gikorwa gikurikiranwa n’impande zitandukanye harimo n’umuryango mpuzamahanga, kugeza igihe bazasubirizwa iwabo.

Yavuze kandi ko batayo eshatu ziteguye gutangira iki gikorwa, ndetse ko zizahaguruka mu minsi ya vuba zivuye i Kisangani.

FDLR ingabo za Congo Kinshasa zivuga ko zatangiye guhiga, isanzwe izifasha mu ntambara izihanganishije n’umutwe wa AFC/M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Mu bihe bitandukanye FARDC yakunze kuvuga ko yatangije ibikorwa byo guhiga bariya barwanyi biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma bikagaragara ko byari ikinamico.

Kinshasa iravuga ko yatangije ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’uriya mutwe yasabwe gusenya n’amasezerano ya Washington, mu gihe amakuru avuga ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi amaze iminsi yakira i Kinshasa abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya mu gukomeza kubaka FDLR.

Andi makuru avuga ko mu ngabo zirenga 10,000 Kinshasa imaze iminsi yohereza mu mujyi wa Uvira ngo zitegure kugaba ibitero mu bice AFC/M23 igenzura, harimo abarwanyi barenga 2,000 ba FDLR.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *