FARDC yahagaritse Gen Chico Tshitambwe imushinja gutuma yikora mu nda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyahagaritse Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe wari usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu ngabo za Congo.

Uyu musirikare by’umwihariko ni we wari uyoboye intambara Ingabo za Congo Kinshasa zimaze igihe zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Congo Kinshasa bwamuhagaritse bumushinja “ikosa ryakozwe na FARDC irikorera abavandimwe bayo bwite, ku murongo w’intambara ku rugamba.”

Kugeza ubu iryo kosa ryatumye hari abasirikare ba FARDC bapfa ntiriratangazwa.

Uyu musirikare cyakora cyo yahagaritswe nyuma y’icyumweru kimwe hatangajwe amakuru y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaba giheruka kwikora mu nda.

Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 09 Gashyantare indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 bivugwa ko yari itwawe n’umucancuro w’Umurusiya, yagiye kurasa ku nyeshyamba za M23 iribeshya irasa ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa.

Bivugwa ko icyo gihe hapfuye abasirikare barenga 20 ba FARDC ndetse n’abasivile babarirwa muri barindwi, na ho abenshi barakomereka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *