Bwiza
ads

Fizi: Abakomando ba FARDC boherejwe guhangana na Twirwaneho yigaruriye uduce dushya

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 28 Mutarama 2026 saa 15:14
Iminota 1 yo gusoma
Fizi: Abakomando ba FARDC boherejwe guhangana na Twirwaneho yigaruriye uduce dushya

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uduce Twirwaneho yafashe turimo Inguri (Angúlé), Bikyaka na Nehele, nyuma yo guhangana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz'u Burundi, FDLR na Wazalendo.

Abazi utu duce badusobanura nk'utw'ingenzi cyane, kuko ari two rufunguzo rw'inzira zerekeza ahitwa mu Bibokoboko no mu mujyi wa Fizi.

Amakuru avuga ko nyuma y'ifatwa rya turiya duce, FARDC yahise yitabaza abasirikare bo mu mutwe w'ingabo zayo zidasanzwe uzwi nka 'Hiboux'.

Kuva ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeye yarimo ihuza izo ngabo na Twirwaneho mu duce twa Point-Zéro uriya mutwe umaze hafi ibyumweru bibiri ugenzura.

Imirwano kandi yaberaga mu duce twa Bikyaka, Bilende, Kanguli na Nakiele twose two mu misozi miremire ya Fizi.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.