36834004-9052315-image-a-111_1607970347987.jpg

France Football yatangaje abakinnyi 11 ba ruhago b’ibihe byose

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru France Football gisanzwe gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 bagize ikipe y’ibihe byose y’umupira w’amaguru, ruriho ibihangange bitandukanye mu mupira w’amaguru.

Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, rusimbura umuhango wo gutanga Ballon d’Or ya 2020 kiriya kinyamakuru cyasubitse kubera icyorezo cya COVID-19.

Urutonde rw’abakinnyi 11 b’ibihe byose rwakozwe hifashishijwe abanyamakuru 170 bo mu bihugu bitandukanye, bakora ikipe bifashishije uburyo bw’imikinire bwa 3-4-3.

France Football yavuze ko umuzamu w’ibihe byose ari Umurusiya Lev Yashin wahigitse abarimo Gianluigi Buffon n’Umudage Manuel Neuer.

Uyu mugabo asanzwe ari we muzamu rukumbi watwaye igihembo cya Ballon d’Or yo mu 1963, akaba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Aba-Soviet imikino 74, hagati y’umwaka wa 1954-1970.

Muri ba myugariro harimo Umudage Franz Beckenbauer watwaye Balloon d’Or ebyiri, Umunya-BrĂ©sil Cafu na rurangiranwa Paolo Maldini wamenyekanye cyane muri AC Milan no mu kipe y’igihugu y’Abataliyani.

Hagati mu kibuga hashyizwemo umunya-Espagne Xavi HĂ©rnandez wakiniye FC Barcelona, Lothar Matthaus, rurangiranwa Edison Arantes donascimento ‘Pele’ cyo kimwe na Nyakwigendera Diego Maradona.

Xavi yatwaranye na Espagne Igikombe cy’Isi cyo muri 2010 n’Ibikombe bibiri by’Uburayi, ndetse yanagiriye ibihe byiza muri FC Barcelona bimugira umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose bakina hagati mu kibuga.

Matthaus ku rundi ruhande yatwaye Ballon d’Or yo mu 1990, nyuma yo kwitwara neza muri Bayern Munich no mu kipe y’igihugu y’Ubudage.

Pele na Maradona bo nta gushidikanya ko ari bamwe mu bakinnyi b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize. Pele yatwaranye na BrĂ©sil ibikombe bitatu by’Isi mu gihe Maradona yahetse Argentine ku mugongo we akayihesha Igikombe cy’Isi cyo mu 1986.

France Football ku rundi ruhande yemeje Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Ronaldo Nazario nka ba rutahizamu batatu b’ibihe byose.

36834004-9052315-image-a-111_1607970347987.jpg

Nta gushidikanya ko Messi na Cristiano Ronaldo bari muri iriya kipe, bijyanye n’ibigwi bombi bakomeje gusangira mu mupira w’amaguru.

Lionel Messi amaze gutwara Balloon d’Or esheshatu, mu gihe Cristiano Ronaldo yatwaye eshanu.

Lionel Messi abinyujije kuri Instagram ye, yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuri we kuba yashyizwe muri iriya kipe.

Ati: “Kuri njye ni icyubahiro cyo kuba nashyizwe muri 11 b’ibihe byose ba Balloon d’Or. Ndagira ngo mbashimire kuba mwarampisemo kandi ngashimira abakinnyi bose bahiswemo muri ariya makipe abiri n’abari abakandida bose, abari kuri ruriya rutonde bose ni abahanga.”

Cristiano Ronaldo na we yunze mu rya Messi ati: “Ni icyubahiro gikomeye kuri njye kuba ndi mu kipe ya 11 b’ibihe byose ba France Football. Mbega ikipe y’ibihe byiza nziza…bose bakwiye icyubahiro cyanjye kandi nukuri ntewe ishema no kuba ndi kumwe na bariya bakinnyi badasanzwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *