Imirwano hagati y’abarwanyi ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije urugamba n'abarimo Ingabo z'u Burundi, FDLR na Wazalendo ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe FRN ikomeje kwagura ibice igenzura.
Amakuru yo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026 agaragaza ko imirwano yabereye mu duce twa Kambale na Kambegete muri Kalehe, Kaziba muri Walungu, ndetse no muri Masango, Mitamba na Namubula mu misozi miremire ihuza Uvira na Fizi.
FRN yigaruriye Ebisha, hafi ya Kambegete, na Kigogo muri Mwenga, mu gihe abaturage ba Sange batangiye guhunga kubera impungenge z'uko imirwano ishobora gukomeza gukwira mu bice bitandukanye.
Imirwano yakomeje muri Kalehe, Walungu, Uvira na Fizi
Muri Teritwari ya Kalehe, imirwano yakomeje muri axe ya Bunyakiri, cyane cyane hafi ya Kambale na Kambegete, ku muhanda wa RN3.
Amakuru avuga ko FRN yafashe Ebisha, agace kari hafi ya Kambegete. Ibi byiyongera ku bice bitandukanye yari imaze kwigarurira ku murongo wa Bunyakiri, birimo Bitale, Bulambika na Kambali.
Muri Teritwari ya Walungu, imirwano yakomeje muri Kaziba, by’umwihariko mu duce twa Malimba na Ruhuwa. Mu misozi miremire ya Uvira na Fizi na ho habereye ibitero bitandukanye, birimo ibyibasiye ibirindiro bya FARDC muri Masango, mu gace ka Bijombo, no muri Mitamba, muri groupement ya Kirungu, muri chefferie ya Bavira.
Ikindi gitero cyabereye i Namubula, aho amakuru yo muri ako karere avuga ko abarwanyi bagabye icyo gitero bari baturutse mu cyerekezo cya Kaziba.
FRN yafashe Kigogo, ikomeza kwagura ibice igenzura
Muri Teritwari ya Mwenga, amakuru yatangajwe n’inzego z’abaturage avuga ko Kigogo, umurwa mukuru wa groupement ya Kigogo muri chefferie ya Lwindi, yamaze kugwa mu maboko ya FRN.
Kigogo iri mu bice bifite akamaro mu miyoborere y’iriya Teritwari, kandi ifatwa ryayo ryiyongera ku bindi bice FRN imaze kwigarurira mu minsi ishize.
Muri Kalehe na none, FRN yavuye mu birindiro yari ifite muri Chambombo, Bukumba na Shanje, ingabo zayo zikerekeza ku murongo wa Bunyakiri.
Amakuru yatangajwe na Actualité.cd avuga ko izi ngabo zatangiye kwimuka ku wa 10 Ugushyingo, kandi ko iki gikorwa gishobora kuba ari uguhindura aho ingabo zishyirwa, aho kuba ingaruka zo gutsindwa ku rugamba.
Ibirindiro FRN yavuyemo byahise byinjirwamo n’abarwanyi ba Wazalendo na FARDC.
Ibi bije mu gihe Bunyakiri n’ibice biyegereye bikomeje kuba umurongo w’ingenzi w’imirwano, nyuma y’uko FRN yigaruriye Bitale na Bulambika.
Abaturage ba Sange batangiye guhunga
Mu Kibaya cya Ruzizi, amakuru aturuka muri ako karere avuga ko abaturage bo muri Sange batangiye guhunga kubera impungenge z’umutekano muke n’uko imirwano ishobora kugera mu duce batuyemo.
Ibi bibaye mu gihe ibice byo mu kibaya cya Ruzizi byakomeje kugaragaramo umwuka mubi, nyuma y’imirwano yabereye muri Katogota mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Ugushyingo.
Amakuru yatangajwe n’umuryango ACMEJ binyuze mu kigo cy’itangazamakuru Fides avuga ko iyo mirwano yatumye abaturage bahungira muri Kamanyola, Luvungi, Sange no mu mujyi wa Uvira.
Uduce FRN imaze kwigarurira kuva ku wa 6 Ugushyingo
Kuva byibura mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Ugushyingo, FRN yatangiye ibitero byagutse mu karere ka Kalehe, cyane cyane ku murongo wa Bunyakiri no mu misozi miremire.
Amakuru yagiye atangazwa n’inzego z’abaturage, iz’ubuyobozi n’ibitangazamakuru byo muri ako karere agaragaza ko yigaruriye uduce turimo Kalonge, Bitale, Bulambika, Bunyakiri, Kambali, Chikunyi, Katasomwa, Kitendebwa, Kalongi, Kiduveri, Nyamugari, Mwamiwaijwi, Mushunguti, Ebisha, ndetse n’utundi duce two ku murongo wa Kichanga, Kando, Fumya na Myowe muri Kalehe.
FRN kandi yafashe Kimete na Kabanju muri Teritwari ya Fizi hafi ya Minembwe, mu gihe muri Teritwari ya Mwenga igenzura Kigogo.
Amakuru kandi avuga ko FRN yageze muri Irangi, muri Kalehe, nyuma yo kuhakura ingabo za FARDC, Wazalendo n’abarwanyi ba FDLR.


