Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohamed Abou Gabal ‘Gabaski’, yahishuye amagambo Mohamed Salah na Sadio Mané bamubwiye mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal bari bahuriye mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika.
Ku Cyumweru gishize ni bwo Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Misiri kuri Penaliti 4-2.
Byabaye ngombwa ko muri uyu mukino hiyambazwamo za Penaliti, nyuma y’uko iminota isanzwe yawo na 30 y’inyongera yari yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Olembe iherereye mu ntanzi z’Umurwa Mukuru wa Caméroun, Yaoundé, wari utegerejwe n’abatari bake bari bafite amatsiko y’uza gutsinda undi hagati ya Mohamed Salah na Sadio Mané basanzwe bagenderwaho na Liverpool yo mu Bwongereza.
Umunota wa kane wonyine w’umukino wari uhagije ngo Sénégal ya Mané ibone amahirwe yo gufungura amazamu, ubwo myugariro w’ibumoso Saliou Ciss yakorerwagaho ikosa na myugariro Mohamed Abdelmonem El-Sayed Mohamed Ahmed, bikaba ngombwa ko umusifuzi Victor Gomes atanga Penaliti.
Ni Penaliti yatewe na Sadio Mané nyuma y’iminota itatu, gusa iza gukurwamo n’umunyezamu Gabaski wa Misiri.
Mbere y’uko Mané atera iyi Penaliti, yagaragaye asa n’uterana amagambo n’umunyezamu Gabaski cyo kimwe na Mohamed Salah usanzwe ari Kapiteni wa Misiri.
Uyu munyezamu usanzwe akinira Zamalek y’iwabo, yabwiye ikinyamakuru MBC Egypt ko bariya bakinnyi ba Liverpool bateranaga amagambo ku ruhande Sadio Mané yari buteremo Penaliti.
Ati: “Salah yambwiye ati ‘Mané ari butere ku ruhande rw’iburyo, dore ari kuza kuko azi ibyo ndi kukubwira’. Mané yarambwiye ati ‘ndatera umupira ku ruhande rw’ibumoso’, Salah aramusubiza ati ‘nta ribi turabireba'”.
Gabaski yavuze ko ibyo Salah yamubwiye “cyari igisubizo cy’ubwenge kandi gikwiriye” kuko uruhande yari yamubwiye ari rwo Sadio Mané yateyemo umupira bigatuma awukuramo.
Cyakora cyo Abou Gabal ntiyagize amahirwe yo gukuramo Penaliti ya Mané yo guca impaka ubwo amakipe yombi yari yananiranye kuko ari yo yahesheje Sénégal igikombe.



2 Responses
Gabaski yahishuye ibyo Salah na Mané bamubwiraga mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal
Niba mwankorera ubuvugizi nkabona umuntu wanyishigira kuko pfite impano yagukina umupira wamaguru mperereye mugi wa Kigal akarere Nyarugege akagari ka nyabugogo umurenge wa muhima umudugudu wu bucuruzi murakoze.
Gabaski yahishuye ibyo Salah na Mané bamubwiraga mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal
Niba mwankorera ubuvugizi nkabona umuntu wanyishigira kuko pfite impano yagukina umupira wamaguru mperereye mugi wa Kigal akarere Nyarugege akagari ka nyabugogo umurenge wa muhima umudugudu wu bucuruzi murakoze.