Umutwe wa M23 watangaje ko ugomba gukomeza kwirwanaho, nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana bawurasheho bifashishije imbunda z’imizinga ndetse n’indege z’intambara.
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza ni bwo FARDC yarashe ibirindiro bya M23 yifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yemeje aya makuru, avuga ko ibyo bitero byibasiye inkambi z’abavuye mu byabo bahungiye mu bice uriya mutwe ugenzura.
Ati: “Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo ryifashishije imizinga iremereye n’indege z’indwanyi za Sukhoi mu kugaba ibitero ku nkambi z’abavuye mu byabo bahungiye mu bice tugenzura bahunga ubwicanyi bukorwa n’ihuriro twavuze.”
Kanyuka mu izina rya M23 yavuze ko gahunda yo gukomeza gushoza intambara ya Guverinoma ya Congo Kinshasa yerekana ko ititaye na busa ku ngufu akarere ndetse n’amahanga bakomeje gushyira mu gukemura amakimbirane y’impande zombi.
Yavuze ko nka M23 bo bakomeje gahunda yabo yo guhagarika imirwano nk’uko babisabwe n’imyanzuro y’inama ya Luanda, ndetse anahishura ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru M23 izagirana indi nama n’Ingabo z’akarere ziri muri Congo (EACRF) mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe nk’uko iheruka kubigenza i Kibumba.
M23 mu itangazo ryayo cyakora cyo yarahiye ko idashobora “guhagarara ngo irebere ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane mu bice igenzura, nk’ubukorwa na Leta muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
Yashimangiye ko izakomeza kwirwanaho ndetse no kurinda abasivile bahungiye mu bice igenzura.



6 Responses
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
Tizama kweli Rdc acha vita hauna djeshi wakupigania inshi Tchilombo kesho utadjikuta maiti kinshasa madjeshi watakugeuka wamechoka ku uwawa.
Sasa wa fdrl wamegeuka madjeshi wainchiyetu namnagani warudi kwao tudjenge inshi yetu.
Kabla hawarudi kwao tutazidi kubaki muvita na madjirani wa congo.
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
Unasema kweli ndugu alakini wenye tunaambia hawana masikio
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
Mpora nibaza icyo M23 iba ishaka kuvuga iyo ishaka kwemeza rubanda ko yo ishyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda cyanga aya Nairobi. Iyo ufite contrat cyanga amasezerano, ntushobora kwihitiramo umurongo wubahiriza ngo ureke indi maze ubwire rubanda ko wowe wubahiriza amasezerano. Kubera ko itagiye aho basezeranye kuba iri, M23 yishe amasezerano. Ibindi rero ni ukubeshya abanyekongo n’abanyamahanga batazi amayeli yose abiri inyuma.
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
hanyuma niba M23 yarishe amasezerano se mwebwe FDRL murakora iki mu gihugu cyabandi, harya mwishe abatutsi mwibwira ko aribwo muzagira amahoro, mu myaka 15 iri imbere uwihse umututsi wese aho ari yaba iburayi, amerika, Asia cyangwa mu mashyamba ya Kongo azaba ataikiriho. mwese muzagwa ku gasi kubera maraso mwamennye
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
M23 NABANDUBATIFURIZABATURAGAMAHORONAGATOYA BABESHAKOBARINDABATURAGE ARIKOSIKOBIRI NUKUBATOTEZANOKUBICHA BABONDAHOBARAHUNGIRA BAKAVUMIRIYA.
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
Ubundi amasezerano yubahirizwa n’impande zayumvikanyeho zikayashyiraho umukono.