Gakenke: Inyubako yari iy’Akarere ka Bugarura imaze imya 17 ntacyo ikorerwamo

Sangiza iyi nkuru

Inyubako iri mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo yari igenewe kuzakoreramo icyari cyiswe Akarere ka Bugarura imaze imyaka 17 ntacyo ikorerwamo.

Iyi nyubako yubatswe ubwo hakorwaga Akarere ka Bugarura kari kuba kagizwe n’izari Komini Ruhondo na Cyabingo mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri.

Bavuga ko iyi nyubako itigeze ikorerwamo n’Akarere ka Bugarura nk’uko byari byitezwe kuko haje indi gahunda igahuza Komini Bukonya na Nyarutovu bikavamo Akarere ka Gakenke y’ubu.

Bamwe mu baturage bubatse kuri iyi nzu ndetse n’abayitanzeho muganda n’umusanzu w’amafaranga babwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko igiye gusenyuka ntacyo ibamariye kandi yarabavunnye.

Uwabaye umuzamu w’iyi nyubako kuva yubakwa kugeza ubu, Nkurikiyimana Felicien avuga ko iyi nyubako yabaye igihombo ku baturage.

Ati “ Iyi nzu rwose,bayubatse ahangaha tuzi ko igiye kuduteza imbere ariko ntibyashobotse kuko yaruzuye ariko ntiyakoreshwa icyo yubakiwe cyangwa se bagire ikindi bayikoreramo.”

Serugero Emmanuel ni umwe mu bubatse kuri iyi nyubako. Avuga ko iyi nzu yatangiye kubakwa na Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel kuva 20 Gashyantare 2002, imaze kubakwa ntiyakorerwamo icyo yari igenewe, bityo agasaba ko akarere kareba igikwiye ngo ibe yakoreshwa ibindi.

Ati “Ikimara kuzura,akarere kimuriwe mu Gakenke, inzu ntiyakoreshwa uko byari byagenwe none ikaba igenda yangirika , tukaba twasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yadufasha iyi nyubako igakoreshwa nk’ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rito (Poste de Sante) kuko byadufasha cyane kuko kugeza ubu dukora ibirometero bigera mu icumi tujya kuvuza kure yacu. Ikindi kandi byatanga n’akazi ku bashomeri ndetse n’inzu ikareka gupfa ubusa kandi yaratuvunnye.”

Ngo kuba bavuga ko yangiritse nk’umufundi avuga ko baramutse bayivuguruye neza bakoresheje ibikoresho bikomeye yakoreshwa kandi igakomeza kugira ubwiza bwayo.

Aragira ati “Iyi nzu yakorwa kuko uwafata sima agashyira hejuru ndetse hagakorwa n’igisenge , ikigo nderabuzima cyaboneka kuko inzu ubwayo ni nini kuko ifite ibyumba 42 kandi bigari. Ni ukuvuga ko habonekamo ibyumba by’ababyeyi , abana , ahavurirwa ibisebe, aho batangira serivisi zo kuboneza urubyaro, aho gutangira imiti(Pharmacie) , aho gusuzumira n’ibindi , bityo tukaruhuka imvune twahuraga nazo.”

Nyirahabumuremyi Collette ngo we yahakoze umuganda abumba kandi agatunda amatafari mu cyizere cy’uko bagiye kuva mu bwigunge ariko ngo byarangiye ntacyo bitanze.

Aragira ati “Kuba akarere katarahakoreye ntibyari kuba intandaro yo gupfusha ubusa inyubako nk’iyi ahubwo Leta yakagombye kureba ikindi cyakorerwamo. Nk’ubu bayihinduye ikigo ngerabuzima , nk’ababyeyi twaba tugize amahirwe yo kwipimishiriza bugufi dutwite , kubyarira hafi , gukingiza abana ndetse n’abakuru bakivuriza hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko kuba inyubako itarakoreshejwe nk’ibiro by’akarere byatewe nuko hahujwe icyari akarere ka Bukonya n’akarere ka Nyarutovu , bityo icyicaro cy’akarere ka Gakenke kiba ahahoze akarere ka Nyarutovu.

Gusa ngo iyi nyubako yamaze gusurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) kugira go ikoreshwe nk’ishuri ry’imyuga kandi go ubuyobozi bukomeje kubikurikirana.

Yakomeje agira ati“Hari abaterankunga bagitegerejwe ngo batangize ishuri ry’imyuga gusa ntituzi icyabidindije ariko byari byamaze gusesengurwa ko ishuri ritangira.

Turizerako abo baterankunga nibamara kunoza ibyo bariho banoza iyo nyubako izakoreshwa , gusa sinahamya ngo ni ryari ariko ni uko gahunda iteye , turacyakomeza kubikurikirana.”

Iyi nyubako yubatse mu buryo bw’inzu yagombaga kubakwa nk’igeretse (Etage) yahagaze huzuye icyiciro cya mbere (Premirère phase) ifite ibyumba 42 binini , icyumba cy’inama(Salle de reunion) ,ubwiherero bw’imbere mu nzu no hanze,koridoro(Cordor) ndetse ikagira n’ubusitani imbere n’inyuma.

Nkuko umuzamu w’iyi nyubako Nkurikiyimana Felicien abivuga ngo yabanje gukorana na Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel batandukana ataramuhemba noneho akomeza kuyirarira n’ibikoresho byarimo ariko adahembwa.

Igihe kigeze yashikirije ikibazo ubuyobozi bw’akarere buramwigurutsa bumubwira ko butamuhaye akazi ariko na we akomeza kwinangira kugeza na n’ubu ariko ubuyobozi ngo bwaje kubona ko akwiye agahimbazamusyi maze bufata icyemezo cyo kumwubakira inzu y’amabati 30, igikoni n’ubwiherero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *